Sudan: Umugore wakatiwe urupfu yabyaye

Ababuranira umugore wo muri Sudan wakatiwe igihano cy'urupfu kubera gutazira igihango cy'idini rya Islam, yabyariye muri gereza.
Uwo mugore warongowe n'umukristu, yakatiwe mu ntangiriro z'uku kwezi i Khartoum ku murwa mukuru wa Sudan nyuma yaho yanze guhakana idini ry'abakristu.
Urukiko rwahise rufata icyemezo cy'uko azicwa amanitswe nyuma y'amaze imyaka 2 amaze kubyara umwana yaratwite.
Uwo mugore yakuze ari umukristu ariko abategetsi bo muri Sudan bakamufata nk'umuyisilamu kuko ariryo dini rya se utaramureze mu bwana bwe.






