Abarusiya bari mu kiriyo bibuka ababo ntibiyumvisha ibyaha byo mu ntambara bivugwa muri Ukraine

- Umwanditsi, Steve Rosenberg
- Igikorwa, Umwanditsi mukuru wa BBC ku Burusiya
Mu irimbi ry'i Stavropol, hari umurongo mushya w'imva.
Igitaka kikiri gishya cyuzuyemo indabo nyinshi. Ibirango bya gisirikare by'amatsinda adasanzwe yo mu ngabo z'Uburusiya, ni byo bitatse imva, bigahuhwa n'umuyaga woroheje.
Ku misaraba ikozwe mu biti hamanitseho amafoto y'aba basirikare, amazina yabo n'amatariki bapfiriyeho.
Abasirikare bashyinguwe hano batakaje ubuzima bwabo nyuma y'itariki ya 24 y'ukwezi kwa kabiri: intangiriro y'icyo Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yise "igikorwa cyihariye cya gisirikare" muri Ukraine.
Ku irimbi, mpuye na Dmitry. Ashyize indabo zitukura ku mva y'uwo bahoze bari mu itsinda rimwe rya gisirikare, umusirikare witwa Sergei Tysyachny.
Dmitry arambwiye ati: "Yari nka data [papa] wa kabiri kuri jyewe na bagenzi banjye. Turamukunda, turamwubaha kandi turi mu kiriyo [cyunamo] cye".
Gushima umusirikare w'Uburusiya gutyo bitandukanye n'ibibera ku rugamba muri Ukraine.
Ibiro bya Perezida w'Uburusiya - Kremlin - bishobora gushimangira ko igitero cya gisirikare cy'Uburusiya muri Ukraine ari ngombwa kandi gifite ishingiro. Ariko umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) acyita "igitero gisesuye... gihonyora amahame remezo ya UN".
Hari n'uburakari mu mahanga kubera amakuru y'ibisa nk'ubwicanyi ndengakamere bwakozwe n'igisirikare cy'Uburusiya, n'ibivugwa ko ari ibyaha byo mu ntambara.
Avuga ku birego by'ibyaha byo mu ntambara bishinjwa abasirikare bamwe b'Uburusiya, Dmitry ati: "Sinemera ibi binyoma. Nta na rimwe nzigera mbyemera".
"Nzi uko umusirikare unkuriye, Sergei, yatwigishije kwitwara. Nizera bagenzi banjye n'igisirikare cyanjye. Nta na rimwe bakora ibintu nk'ibi".

Ndakomeza nti: "Ariko amaperereza arimo gukorwa. Byagenda gute weretswe ibimenyetso simusiga byuko hari ibyaha byabayeho? Icyo gihe wabyemera?"
Arasubiza ati: "Ndabizi neza ko nta gihamya izabaho. Ndabizi neza".
Uku kwizera nta gushidikanya ko Uburusiya buri mu kuri (naho uburengerazuba bukaba buri mu makosa), bishinze imizi mu myaka ishize ibitangazamakuru bya leta bitanga ubutumwa nk'ubwo hano.
Ibiro bya Perezida w'Uburusiya bikoresha kugenzura televiziyo mu kwemeza Abarusiya ko babayeho mu mutamenwa ugoswe, ukikijwe n'abanzi - abo ni umuryango w'ubwirinzi bwa gisirikare bw'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO), Amerika, Ubwongereza, umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE), mvuzemo bacyeya - baba barimo gucura umugambi kuva mu gitondo kugeza nijoro wo guteza akaduruvayo mu gihugu cyabo.
Kuba Perezida Putin yihariye ibitangazamakuru, ni ikintu na cyo cyamufashije mu kwemeza benshi hano ko Abarusiya muri Ukraine barimo kurwana n'aba "Nazi", aba "Nazi bashya" n'"abahezanguni mu gukomera ku gihugu", ndetse no "kubohora Ukraine ubutegetsi bw'igitugu" - bituma habaho iyindi si muri bo itandukanye n'ibirimo kubera muri Ukraine.
Kubera ko ibitangazamakuru byigenga byose byabujijwe gukora cyangwa bigafungwa, mu Burusiya kugera ku makuru atandukanye n'ibivugwa n'ubutegetsi bikomeje kurushaho kugorana.
Lada, umupfakazi wa Sergei Tysyachny, yemeye guhura nanjye rwagati mu mujyi wa Stavropol.
Avuga ku gihe yabwirwaga ko umugabo we yishwe, Lada agira ati: "Sinashakaga kubyemera. N'ubu sindashobora kubyemera neza".
Na we, yanga kwemera ko abasirikare b'Uburusiya bakoze ubwicanyi ndengakamere.

Lada agira ati: "Ndabizi ko ubu isi yose irimo kutwamagana. Bazashinja Uburusiya ikintu icyo ari cyo cyose".
Kandi bigaragara ko Uburusiya buzashinja uburengerazuba (Uburayi n'Amerika) - n'abanyamakuru bo mu burengerazuba - ikintu icyo ari cyo cyose.
Umunsi urangiye i Stavropol duhindutse amakuru twebwe ubwacu, aho kuyatara gusa.
Urubuga rw'amakuru ruzwi cyane hano rwatangaje inkuru ivuga ku ruzinduko rwa BBC, iherekejwe n'ifoto y'umufotozi (cameraman) wanjye hamwe nanjye tubaza ibibazo Lada ku ntebe irambuye y'ahantu abantu batemberera hano.
Dore bimwe mu byo ivuga: "Biroroshye gufora [kwibwira] ukuntu uherutse kuba umupfakazi utuye i Stavropol agomba kuba yiyumvise muri we arimo kuganira n'abanyamakuru bava mu gihugu gifite aho gihuriye n'urupfu rw'umugabo we".
Uku kugerageza guhuza Ubwongereza n'impfu z'abasirikare b'Uburusiya muri Ukraine kwerekana ukuntu abanyamakuru bo mu burengerazuba bakorera mu Burusiya babonwa, mu buryo bukomeje kwiyongera, nk'umwanzi.
N'ukuntu abategetsi ba hano barimo gushaka ba nyirabayazana bo kwegekaho ibikorwa biteye ubwoba birimo kujya ahagaragara muri Ukraine.










