Russia - Ukraine: Umutegetsi 'wa mbere' muri EU agiye guhura na Putin

Abategetsi muri Ukraine baravuga ko bari kwitegura ibitero bikomeye kurushaho by'Uburusiya mu burasirazuba bw'iki gihugu, mu gihe abo mu Burusiya bavuga ko ibyaha by'ubwicanyi bishinjwa ingabo zabo muri Ukraine ahubwo byakozwe n'abasirikare ba Ukraine ubwayo.

Intabaza z'ibisasu zongeye kuvuga muri Ukraine

Saa 6:00 i Kyiv (5:00 i Gitega na Kigali) - mu buryo benshi ubu bamaze kumenyera muri icyo gihugu, intabaza ziburira ko ibisasu bigiye kuraswa zongeye kumvikana ahatandukaye muri Ukraine, nko mu mijyi ya Lviv, Kyiv, Dnipro, na Zaporizhzha, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Ibi ni nyuma y'uko Perezida Zelensky w'iki gihugu aburiye abagituye kwitegura ko Uburusiya bugiye gukora "ibitero biruseho mu burasirazuba bw'igihugu cyacu".

Muri weekend ishize, ibisasu by'Uburusiya byarashwe ku miyji itandukanye ya Ukraine, ariko ibikivugwa cyane ni ibyarashwe kuri station ya gari ya moshi i Kramatorsk bikica abantu 57, nk'uko abategetsi baho babivuga.

Amwe mu makuru agezweho muri Ukraine:

  • Banki y'isi yatangaje ko ubukungu bwa Ukraine buzagabanukaho 45% muri uyu mwaka nk'ingaruka y'intambara
  • Umujyanama wa perezida wa Ukraine Mykhaylo Podolyak yabwiye taleviziyo ya leta ko "Ukraine yiteguye urugamba rukomeye" n'Uburusiya
  • Yavuze ko Ukraine igomba kunesha ingabo z'Uburusiya mu gace ka Donbas kagenzurwa n'inyeshyamba zishyigikiwe na Moscow
  • Perezida Biden wa Amerika araganira na minisitiri w'intebe w'Ubuhinde Narendra Modi ku ngaruka z'iyi ntambara ku isoko ry'ibicuruzwa kw'isi, cyane cyane ibitoro

'Uburusiya bwatinye kwemera amakosa y'ubugwari'- Zelensky

Mu ijambo atangaza buri joro, ku cyumweru Perezida Zelensky yavuze ko Uburusiya bwatinye kwemera amakosa y'ubugwari bwakoze muri Ukraine.

Yahakanye ibivugwa n'Uburusiya ko abasivile bapfuye muri Ukraine bishwe n'ibitero bya gisirikare bya Ukraine ubwayo, avuga ko ibyo byerekana intege nke z'Uburusiya.

Ati: "Bavuga ko ubwicanyi i Bucha atari bo, ahubwo ko ari twe, muzi impamvu y'ibi? Ni ubugwari."

Perezida Zelensky yaburiye ko Uburusiya bugiye gukora "ibitero bikomeye kurushaho mu burasirazuba bw'igihugu cyacu."

Ati: "Bashobora gukoresha misile nyinshi kurushaho. Ariko turimo kwitegura ibikorwa byabo. Tuzabasubiza."

Imyigaragambyo ishyigikiye Uburusiya ahatandukanye mu Budage

Ku cyumweru, abashyigikiye Uburusiya bakoze imyigaragambyo mu mijyi myinshi mu Budage, ku munsi wa kabiri.

Barasaba irangizwa ry'icyo bita kutorohera abavuga Ikirusiya muri icyo gihugu.

Abayinenga bo bavuga ko ari uburyo bundi bwo gushyigikira ibitero by'Uburusiya muri Ukraine, kuko babikoze batyo beruye byahita bihinduka imyigaragambyo itemewe n'amategeko y'Ubudage.

Kuva iyi ntambara yatangira, polisi yaho yanditse ibyaha 383 byo kurwanya Uburusiya n'ibyaha 181 byo kurwanya Ukraine, nk'uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.

Abantu amagana bigaragambije mu mujyi wa Frankfurt, benshi bitwaje amabendera y'Uburusiya.

I Hanover abagera kuri 600 bakoranye, baherekejwe n'imodoka zirimo abantu bagera kuri 400, nk'uko polisi ibivuga.

Hashyizweho inkuta z'ibyuma zitandukanya abo n'abandi bagera ku 3,500 nabo bigaragambije bashyigikiye Ukraine nabo bari i Hanover.

Iyi myigaragambyo muri rusange yaranzwe n'amahoro, ariko ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko polisi hari abantu yafashe i Frankfurt baririmba ngo "Donbas ni iy'Uburusiya" - agace gahana imbibi n'Uburusiya.

Imyigaragambyo nk'iyo yabaye kandi kuwa gatandatu i Stuttgart no mu mujyi wo mu majyaruguru wa Lubeck.

Polisi ivuga ko i Lubeck ho hari abantu bitwaje "ibirango byaciwe" kandi bavugaga ko bashyigikiye ibitero by'Uburusiya muri Ukraine.

Umutegetsi wa mbere muri EU ugiye guhura na Putin

Chancellier wa Austriche Karl Nehammer none kuwa mbere arajya i Moscow aho agirana ibiganiro na perezida Vladimir Putin.

Araba umutegetsi wa mbere wo mu bihugu bigize Ubumwe bw'Uburayi (EU) uhuye imbonankubone na Putin kuva Uburusiya bwatera Ukraine.

Karl Nehammer kuwa gatandatu yari i Kyiv aho yaganiriye na Perezida Zelensky.

Arashaka ibiganiro biruseho hagati ya Moscow na Kyiv kandi biteganyijwe ko anavugana na Putin ku byaha by'intambara.