Ukraine: Putin ari mu kazu yiyubakiye ubwe – ibivugwa na Minisitiri w'ingabo wa UK

Minisitiri w'ingabo w'Ubwongereza Ben Wallace avuga ko ubu Uburusiya ari "igihugu cy'agaciro gacye" bitewe n'igitero cyabwo kuri Ukraine.

Aganira na Sky News, yongeyeho ati: "Perezida [Vladimir] Putin ntabwo akiri umunyembaraga yahoze ari we. Ubu ni umugabo uri mu kazu yiyubakiye ubwe.

"Igisirikare cye kirananiwe cyane, yatakaje abasirikare benshi.

"Izina [kwamamara] ry'iki gisirikare gikomeye cy'Uburusiya ryarashenywe.

"Ntabwo agomba kubana gusa n'ingaruka z'ibyo arimo gukorera Ukraine, ahubwo agomba no kubana n'ingaruka z'ibyo yakoreye igisirikare cye bwite".

Minisitiri Wallace avuga ko ingabo z'Uburusiya zisa nk'izirimo kongera kwisuganya no guhindura umuvuno (gahunda) zerekeza mu majyepfo no mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ati: "Twarabibonye mbere. Buri gihe biba bibi kurushaho. [Igisirikare] Kirushaho gukora ibitero byibasira abasivile, mu turere turimo cyane abasivile".

Yongeraho ko inshuti z'ibihugu by'amahanga zemeye guha ibindi bikoresho bya gisirikare n'"imfashanyo yica" bibiha Ukraine. Ibyo bikoresho birimo nk'imodoka z'ibifaru, imbunda za rutura zirasa mu ntera ndende hamwe n'amasasu.