Rwanda: Kuririmba Karaoke, gushimisha abakiriya n'imitego irimo… Uko Jane Uwimana abyitwaramo

    • Umwanditsi, Yvette Kabatesi
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Amaze imyaka irenga 14 akora akazi ko kuririmba Karaoke mu tubari mu Rwanda, ariko ko kugeza ubu ntarabona hari igihinduka ku myumvire y'abantu ku bagore bakora aka kazi, nk'uko abivuga.

Gukorakorwa, kubasaba ko babatahana ngo basambane, kubagurira inzoga rimwe na rimwe bigamije kubasambanya, kubita indaya… Jane Uwimana ibi yahuye nabyo ariko arabirenga, nk'uko abivuga.

Aka ni akazi gakorwa nijoro ko kuririmba indirimbo zawe, ariko kenshi iz'abandi zikunzwe cyane, bigamije gushimisha no gususurutsa abakiriya b'utubari n'inzu z'imyidagaduro.

Jane ufite umwana w'imyaka umunani, nubwo afite n'ibindi akora ku ruhande - nko kuba umunyamakuru - Karaoke niko kazi k'ibanze kamutunze, nk'uko abivuga.

Biriya bigeragezo n'imitego hari ibyo yagiye ahura nabyo muri aka kazi, gusa ko hari ibyamuberaga inzira yo kugera ku kindi kintu cyiza.

Ati: "Nk'abantu barambwiraga bati 'dutahane nguhe lift', ibi byatumye ngura iyanjye [imodoka] kuko icyo gihe ntabyo ansaba kuko ntiyambwira ngo nsige iyanjye ampe lift.

Yongeraho ati: "Kubera ko waririmbye neza umugabo araza akakwegera ati 'hano baguhemba angahe?' ati 'reka nkujyane ayo ngayo ndayaguhemba nushaka ndayagukubira inshuro icumi'".

Jane Uwimana avuga ko aka kazi kabamo ikigeragezo cy'inzoga - we avuga ko atigeze anywaho kandi yakomeje kwirinda - ikigeragezo cy'abagabo, n'ikigeragezo cy'abagore ku bagabo bakora aka kazi.

Iyo umukiriya umukorakoye ari kuririmba...

Aka ni akazi gakorerwa ahantu hari abantu b'imico itandukanye, harimo abari kunywa ibisindisha, kandi ukora Karaoke aba "ashinzwe gushimisha abakiriya no kubitwaraho neza", nk'uko Jane abivuga.

Mu gihe ikintu nk'icyo kimubayeho, ati: "Ntabwo mpita ntomboka. Hari ibimenyetso ushobora gukora ukereka umuntu ko akubangamiye utanavuze.

"Nk'iyo ndi kuririmba nshobora kumureba ikijisho, nshobora kumwigizayo n'ukuboko, nkamwereka ko yambangamiye. Iyo ni intambwe ya mbere."

Mike, uzwi cyane nka Kapo, uririmbana na Jane Uwimana yabwiye BBC ko nubwo Karaoke ari akazi "karimo imitego myinshi" ashobora kukarangira mushiki we cyangwa se n'umugore we.

Ati: "Abaye abifitemo impano njyewe namugira inama nkamubwira nti 'nuhura n'ibi uzarebe uburyo ubyitwaramo' ariko ntabwo namubuza, hoya."

Hari umugabo wigeze kurengera mu gukorakora Jane ari kuririmba bituma amurega ku bashinzwe umutekano mu kabari baramusohora, ndetse avuga ko iyo abishaka yari kumurega mu bucamanza.

Ati: "Ariko no kuba umuntu wiyubashye bamusohora mu kabari aho yari yicaranye n'abandi bagabo bakamushyira hanze ngo ntiyongere kugaruka birahagije, ndibaza ko yabonye isomo."

Urugero ku bandi babyiruka?

Leta y'u Rwanda iteza imbere ubukungu bushingiye kuri serivisi, kandi ibikorwa bijyanye no kwakira abantu neza n'ibibishamikiyeho ni igice kirimo gutanga akazi kuri benshi mu rubyiruko.

Nubwo Jane, ukunze kwitwa 'Queen of Karoke', abona imyumvire ku bagore bakora Karaoke itarahinduka kuri benshi, hari abakiri bato bo bari kumureberaho binjira muri aka kazi.

Alice Kanyana, w'imyaka 22 yiga 'Environment and health sciences' muri Kaminuza i Kigali, iruhande rw'amasomo yiga no gukora Karaoke kwa Jane, nyuma yo kumubona ku cyapa kinini imbere ya kaminuza ye akamubera icyitegererezo.

Kanyana avuga ko adatewe ubwoba n'imitego n'ibigeragezo abakobwa nkawe bashobora guhura naybo muri uyu mwuga.

Ati: "Iby'ibishuko bizamo byo, batanagushukiye mu kabari bagushukira no kw'ishuri no mu muhanda no mu muryango n'ahandi, ibyo ntabwoba bintera.

"N'ubu duhura nabyo nubwo tudahura nk'iby'umuntu uririmba mu kabari, ariko nanamubaza [Jane] akangira inama."

Amasomo Kanyana ari kwiga muri kaminuza avuga ko azayakoresha mu gufasha umuryango nyarwanda, ariko ateganya ko Karaoke ariyo izamubeshaho.

Ati: "Ngize amahiwe ibi bintu nkabimenya nibyo byantunga, nifuza ko ahazaza aribyo byambeshaho, ko aribyo najya mvanamo umugati."

Jane Uwimana avuga ko yasobanuriye umwana we imiterere y'aka kazi ke akabyumva kandi bikamutera ishema, akavuga ko afite icyizere ko abantu bazageraho bagafata Karaoke nk'indi myuga.