Tour du Rwanda: Moïse Mugisha yatsinze agace ka nyuma, isiganwa ritwarwa na Natnael Tesfazion

Mugisha yishimira intsinzi

Ahavuye isanamu, ferwacy

Insiguro y'isanamu, Mugisha yishimira intsinzi

Isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda rimaze iminsi umunani ribera mu Rwanda ryegukanywe na Natnael Tesfazion wo muri Eritrea akoresheje 23h25'34'' muri 937Km zose hamwe birutse.

Ku cyumweru, umunyarwanda Moïse Mugisha yahesheje ishema abandi basiganwa bo mu Rwanda yegukana agace ka nyuma ari nawe munyarwanda wenyine wegukanye agace mu isiganwa ry'uyu mwaka.

Mugisha yakoresheje 2h08'16'' mu gusiganwa 75Km bazenguruka mu mujyi wa Kigali ahiganje udusozi duterera cyane.

Mugisha yaciye k'umufaransa Alexandre Geniez wageze kuri 1km mbere y'umurongo wa nyuma ari imbere ho amsegonda 28.

Mu buryo butavugwaho rumwe, Mugisha yaciye k'umufaransa Alexandre Geniez wageze kuri 1km mbere y'umurongo wa nyuma ari immbere ho amsegonda 28.

Bamwe bemeza ko barebye uko byagenze mbere gato y'umurongo wa nyuma uyu mufaransa Alexandre na mugenzi we Sandy Dujardin baretse ku bushake Mugisha agatsinda, abandi bakavuga ko ibyo bigoye kubihamya.

Natnael Tesfazion ukinira ikipe yo mu Butaliyani uyu munsi yakomeje gucunganwa cyane na Budiak Anatoli wo muri Ukraine bari bahatanye kuri 'maillot jaune' ngo atamusiga.

Ku rutonde rw'uyu munsi aba bombi bahagereye rimwe, Budiak ku mwanya wa 9 naho Natnael kuwa 10. Ku rutonde rusange Natnael asiga Budiak amasegonda

Natnael Tesfazion yisubije iri siganwa yari yatwaye no mu 2020, abaye umunya Eritrea wa kane utwaye Tour du Rwanda

Iri siganwa rya kabiri rikomeye muri Africa nyuma ya La Tropicale Amisa Bongo ryo muri Gabon, ryari ryitabiriwe n'amakipe y'ababigize umwuga yo muri Africa, Iburayi na Amerika.

Abasiganwa barimo kuzenguruka muri Kigali

Ahavuye isanamu, ferwacy

Insiguro y'isanamu, Abasiganwa barimo kuzenguruka muri Kigali

Kuva mu 2018, ubwo Samuel Mugisha aheruka gutwara iri siganwa, izindi nshuro ryegukanywe n'abanya-Eritrea babiri n'umunya-Espagne umwe.

Mu 2019, iri siganwa ryazamuriwe urwego rijya ku rugero rwa 2.1 rw'amasiganwa yok u rwego rukurikira urwa mbere ku isi.

Perezida Paul Kagame niwe watangije isiganwa uyu munsi

Ahavuye isanamu, Rwanda Presidency

Insiguro y'isanamu, Perezida Paul Kagame niwe watangije isiganwa uyu munsi
Kigali hari higanjemo udusozi tuzamuka cyane

Ahavuye isanamu, ferwacy

Insiguro y'isanamu, Kigali hari higanjemo udusozi tuzamuka cyane
Mugisha mu byishimo

Ahavuye isanamu, ferwacy

Insiguro y'isanamu, Mugisha mu byishimo