France igiye gufungura ububiko bw'amakuru y'intambara ya Algeria mu gushaka gusana umubano

Ifoto yo mu bubiko igaragaza abasirikare b'Ubufaransa hamwe n'Abanya-Algeria bari ku murongo

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ubufaransa burimo gushaka gusana umubano urimo ibibazo hagati yabwo na Algeria

Minisitiri w'Ubufaransa ushinzwe umuco Roselyne Bachelot yatangaje ko igihugu cye vuba aha kizemera ko hagerwa ku bubiko bw'amakuru ajyanye n'amaperereza ku byaha yo mu gihe cy'intambara ya Algeria (1954-1962).

Izo nyandiko z'ibanga bivugwa ko zirimo amabanga ya leta kandi byizewe ko zizafasha abanyamateka n'abashakashatsi gusobanukirwa ibyabaye ku bantu benshi baburiwe irengero n'Abanya-Algeria bishwe mu gihe cy'ubutegetsi bw'abakoloni b'Abafaransa.

Iki cyemezo kirimo kubonwa nk'ikimenyetso cy'ubushake bw'Ubufaransa bwo gusana umubano urimo ibibazo hagati yabwo na Algeria.

Mu kwezi kwa cumi icyo gihugu cyo muri Afurika y'amajyaruguru cyari cyahamagaje ambasaderi wacyo i Paris, ndetse gifunga ikirere cyacyo ku ngendo z'indege za gisirikare z'Ubufaransa, kubera amagambo yavuzwe na Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron.

Ayo magambo ya Bwana Macron, yibaza niba igihugu cya Algeria cyarabagaho mbere yuko cyigarurirwa n'Ubufaransa mu 1830, yateje uburakari bwinshi muri Algeria.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Algeria Ramtane Lamamra yavuze ko amagambo ya Bwana Macron ari "ukunanirwa kwibuka" ndetse asaba Ubufaransa "kubohora ubukoloni amateka yabwo".

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa Jean-Yves Le Drian muri iki cyumweru yakoreye uruzinduko i Alger mu murwa mukuru wa Algeria rutari rwitezwe, mu butumwa bwo kugabanya ubushyamirane hagati y'ibihugu byombi.