Rwanda: Uburwayi bwa Aimable Karasira bwateye impaka no mu bujurire

Ahavuye isanamu, UKURI MBONA
Yves Bucyana/BBC Gahuzamiryango, Kigali
Abunganira Aimable Karasira uyu munsi babwiye urukiko rwisumbuye ko umukiliya wabo agifite uburwayi bwo mu mutwe kandi urukiko rw'ibanze mu kwezi gushize rwabyirengagije rutegeka ko afungwa by'agateganyo.
Karasira ashinjwa guhakana jenoside, kuyiha ishingiro, kubiba amacakubiri no kugira umutungo w'amafaranga atagaragariza inkomoko.
Mu rubanza ku wa kane hifashishijwe ikoranabuhanga, uregwa n'abunganizi be Gatera Gashabana na Evode Kayitana bari kuri gereza, bavuze ko ataburana kuko atameze neza.
Urukiko rwemeje gusubika urubanza ariko Karasira ahita avuga ati: "Ibibi birarutana aho kurusubika ndaburana", maze atangira kujuririra icyemezo kimufunze by'agateganyo.
Abamwunganira bavuze ko urukiko rw'ibanze rwirengagije impapuro za muganga zihamya uburwayi bwa Karasira, ndetse bavuga ko "umuntu uri imbere y'ubucamanza ari umurwayi".
Basaba ko Karasira ahabwa iminsi irindwi yo kwivuza muri Caraes i Ndera kubera uburwayi afite bwo mu mutwe.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo nta shingiro bifite kuko umuganga ari we ubwira urukiko ko umuburanyi acyeneye kuvuzwa, rugafata umwanzuro.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uburwayi Karasira afite budakuraho ko afite ubwenge n'ubushishozi bwo kumenya ikibi n'icyiza.
Impaka ku buzima bw'uregwa bwo mu mutwe ni zo zaranze iburanisha uyu munsi, urukiko ruvuga ko ruzazifataho umwanzuro ku wa kane w'icyumweru gitaha tariki 26.










