Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Bari gupima imbaga bareba uko Covid ihagaze, ubu 4% baranduye
Mu Rwanda mu minsi ibiri ishize hafashwe ibipimo byinshi bya Covid-19 cyane cyane mu mujyi wa Kigali, ubu birerekana ko hafi 4% by'abapimwe banduye iki cyorezo.
Umurwa mukuru Kigali n'utundi turere umunani uyu munsi batangiye umunsi wa gatatu mu minsi 10 bagomba kumara mu ngo zabo.
Minisiteri y'ubuzima ivuga ko ishaka gupima nibura 15% by'abatuye buri kagali muri ibyo bice birimuri guma mu rugo ngo igire ishusho y'uko icyorezo gihagaze.
Kuwa gatandatu no ku cyumweru hafashwe ibipimo byose hamwe 124,488 basanga abanduye ari 4,770 bangana na 3,8%.
Ku cyumweru hafashwe ibipimo birenga 70,000 nibwo bwa mbere hari hafashwe byinshi ku munsi, hanaboneka abanduye barenga 2,700 ari nabo benshi babonetse ku munsi umwe kugeza ubu.
Abashinzwe ubuzima bavuga ko mu mpamvu zo kwiyongera kw'abanduye n'abapfa harimo ubwoko bushya bw'iyi virus buzwi nka Delta bwandura vuba kandi bwica kurusha andi moko.
Abaturage benshi mu duce twashyizwe muri guma mu rugo bagaragaza impungenge z'imibereho yabo mu gihe n'ubundi isanzwe yifashe nabi kubera ingaruka za Covid.
Leta yatangiye gutanga inkunga y'ibiribwa ku miryango ikennye kurusha indi, igikorwa benshi bashimye nubwo abandi bavuga ko kitagera kuri buri wese ukeneye gufashwa.
Umwe kuri Twitter yanditse ati: "Byiza cyane. Imana ikomeze ibahe Umugisha utagabanyije."
Undi ati:"Mu karere ka Rubavu ngo nabantu barwindwi musibo ngo nibo bagomba kubona ibyo kurya ikibazo barindwi nibo bagizweho ingaruka na Guma mu rugo gusa"
Undi ati: "Ibi ni amafoto gusa mperuka banyandika ark nubundi birajyira nicira isazi mumaso kuko sinzi aho biherape bajye babitanga batiriwe batwereka amafoto bitazatujyeraho."
Undi nawe ati: "Mudugudu ko ntigeze mubona aza kunyandika? Anyway intero niyayindi gufashanya bibe umuco kdi ababifitiye ubushobozi bafashe abatabufite mwibi bihe bitoroheye benshi"
Umujyi wa Kigali utuwe n'abasaga miliyoni imwe, biganjemo imiryango iciriritse n'ibona icyo kurya uko yakoze ku munsi.