Rwanda: Ibivugwa ku iyirukanwa rya Gen Nyamvumba wari umaze amezi 6 ku buminisitiri

Itangazo rya minisitiri w'intebe w'u Rwanda rimenyesha ko Perezida Paul Kagame yavanye Jenerali Patrick Nyamvumba ku mwanya wa Minisitiri w'umutekano ku mpamvu z'ibyo agomba kubazwa biri mu iperereza.

Jenerali Patrick Nyamvumba yari yahawe uyu mwanya mu kwezi kwa 11 umwaka ushize avanywe ku mwanya w'umugaba mukuru w'ingabo yari amazeho imyaka itandatu.

Iyi minisiteri yari amaze amezi atandatu ayoboye yari yaravanyweho mu 2016, yongera gusubizwaho umwaka ushize ihabwa Bwana Nyamvumba.

Kuva mu 2013 kugeza mukwa 11/2019 Jenerali Nyamvumba yari umugaba w'ingabo z'u Rwanda.

Bwana Nyamvumba w'imyaka 52, umwanya yahozeho w'umugaba mukuru w'ingabo yawusimbuweho na Jenerali Jean Bosco Kazura.

Umwanya w'umugaba w'ingabo Jenerali Patrick Nyamvumba yari amazeho imyaka itandatu yari yawugiyeho mu 2013 asimbuye Liyetona Jenerali Charles Kayonga.

Jenerali Kayonga yari kuri uwo mwanya kuva mu 2010 asimbuye Jenerali James Kabarebe, nawe wawugiyeho mu kwa 10/2002 asimbuye Jenerali Kayumba Nyamwasa.

Itangazo rya minisitiri w'intebe ntirisobanura ibyo Bwana Nyamvumba ari gukorwaho iperereza.

Byabaye ibitunguranye ubwo Bwana Nyamvumba yavanwaga ku mwanya w'umugaba w'ingabo, bibayeho gutungurana kurushijeho kuvanwa ku mwanya yari yashyizweho nyuma y'igihe gito.

Haravugwa iki?

Jenerali Nyamvumba, ni umutegetsi wa gatanu uvanywe muri guverinoma y'u Rwanda muri uyu mwaka.

  • Dr Diane Gashumba wa minisitiri w'ubuzima
  • Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa leta ushinzwe amategeko n'itegeko nshinga
  • Isaac Munyakazi wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'uburezi
  • Olivier Nduhungirehe wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga.

Kuri aba birukanwe mbere ye ibyo bashinjwaga byagiye bivugwa, yaba na Perezida Kagame cyangwa mu matangazo abavana mu myanya yabo.

Ibiri gukorwaho iperereza Jenerali Patrick Nyamvumba byatumye yirukanwa byo ntabwo byatangajwe.

Abantu benshi baravuga ibitandukanye bakeka ko byaba byatumye yirukanwa.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakeka iyirukanwa rye byaba rifitanye isano n'iperereza igisirikare giherutse kuvuga ko kiri gukora ku bashatse gucikisha Tom Byabagamba aho afungiye.

Ibinyamakuru bimwe mu Rwanda bivuga ko kwirukanwa kwe byaba bifitanye isano n'ibyo Perezida Paul Kagame aheruka kumubaza niba azi ikibazo kigendanye n'ibitaro.

Hari mu kwezi kwa kabiri mu mwiherero w'abategetsi bakuru b'u Rwanda, Bwana Kagame ntiyavuze byinshi kuri icyo kibazo, gusa yavuze ko mu bagomba kukimusubiza harimo Bwana Nyamvumba.

Ntibiramenyekana niba Jenerali Nyamvumba ari gukorwaho iperereza yidegembya cyangwa afunze.

Benshi bagaragaza gushaka kumenya byinshi ku iyirukanwa rya Bwana Nyamvumba n'impamvu, igihe kiri imbere cyonyine nicyo gishobora kuzabyerekena.