Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Igisirikare cya Congo cyemeje iyicwa rya Juvénal Musabyimana wa FDLR
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zavuze ko zishe Juvénal Musabyimana, umwe mu basirikare bakuru b'umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Kongo.
Ubutumwa bwo ku rubuga rwa Twitter rw'ingabo za Kongo (FARDC) buvuga ko Musabyimana yishwe ejo ku wa gatandatu nyuma ya saa sita z'amanywa mu gikorwa cy'umutwe w'ingabo zo gutabara byihuse.
FARDC ivuga ko ibyo byabereye hagati y'akarere ka Binza na Makoka, muri teritwari ('territoire') ya Rutshuru, muri Kivu y'amajyaruguru.
Ntacyo FDLR yari yatangaza kuri ayo makuru.
Si byinshi bizwi kuri Musabyimana, gusa amakuru avuga ko yabaye mu ngabo ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w'u Rwanda.
Mu kwezi kwa cyenda, ingabo za Kongo zatangaje ko zishe Sylvestre Mudacumura wari umukuru w'ibikorwa bya gisirikare bya FDLR, zivuga ko urugamba rutarangiriye aho.
FDLR yavuze ko iyicwa rya Mudacumura ryagizwemo uruhare n'ingabo z'u Rwanda (RDF) - ibyo u Rwanda n'ingabo za Kongo byahakanye.