Stella Nyanzi yatanze Perezida Museveni wa Uganda mu batangabuhamya bamushinjura

Ahavuye isanamu, Reuters
Madamu Stella Nyanzi ufungiye gutuka no guhungabanya umukuru w'igihugu yasabye urukiko ko rutumiza PerezidaYoweri Museveni mu rubanza nk'umutangabuhamya we.
Nyanzi, umwarimu wa kaminuza umaze igihe uvugwa ndetse ubu ufunze kubera kunenga Bwana Museveni, uyu munsi yatangiye kwiregura nk'uko umunyamakuru Dear Jeanne wa BBC i Kampala abivuga.
Nyanzi yatumije kandi abandi batangabuhamya bamushinjura bagera kuri 15, biganjemo bagenzi be bakorana mu burezi.
Araregwa ibyaha byo gutuka no gusebya umukuru w'igihugu n'umuryango we kuri murandasi (internet).
Kugeza ubu ariko madamu Nyanzi yakomeje guhitamo kutavuga ku byo aregwa.
Urukiko rwavuze ko ruzasubukura iburanisha kuwa mbere ubwo umucamanza azanzura ku batangabuhamya batanzwe n'uregwa.
Ubushinjacyaha burega Nyanzi ko mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, yashyize umuvugo kuri Facebook ye urimo amagambo akojeje isoni Bwana Museveni na nyina Estelli Kokundeka utakiriho.
Madamu Nyanzi yamenyekanye cyane mu 2016 ubwo yakoraga imyigaragambyo yambaye ubusa, nyuma y'uko abayobora kaminuza ya Makerere yigishagaho bafunze ibiro bye batamubwiye.










