Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Umugore wo muri Kenya uherutse kubyara abana batanu yitabye imana
Muri Kenya haravugwa urupfu rw'umugore wabyaye abana batanu batarageza igihe cyo kuvuka hashize hafi ukwezi.
Eveline Namukhula yari yarimye amatwi abayobozi gakondo bo mu bwoko akomokamo bamusabaga kwica batatu muri izo mpinja eshanu kubera ko bazifataga nk'inkunguzi.
Abaganga bo mu burengerazuba bwa Kenya bavuga ko Eveline Namukhula yitabye imana ku cyumweru azize indwara yo mu bihaha.
Yari aherutse kuvuga ko yumva ababara mu gatuza.
Yitabye imana igihe abaganga bageragezaga kuzibura imitsi ijyana amaraso mu bihaha.
Uyu mugore yabyaye abana batanu mu kwezi gushize.
Ariko abayobozi gakondo bashakaga ko yica batatu muri bo, maze arabyanga.
Babiri muri abo bana mu nyuma baje gupfa mugihe barimo bavurirwa mu bitaro.
Ibitangazamakuru byo muri Kenya biravuga ko izo mpinja zari zitunzwe n'amashereka ya nyina zahabwaga hakoreshejwe ibiyiko n'ibikombe.
Namkhula ntiyashakaga kubonsa kubera ko mu muco we kubyara abanu batanu icyarimwe bifatwa nk'amakuba.
Asize abandi bane bane n'umugabo.