MSF ivuga ko ubutabazi ku ndwara ya Ebola muri Kongo ntacyo buri kugeraho kubera kutagirirwa icyizere

Ahavuye isanamu, AFP/Getty Images
Ishyirahamwe ry'abaganga batagira umupaka rya Médecins Sans Frontières (MSF) rivuga ko ubutabazi ku ndwara ya Ebola yadutse mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo buri kunanirwa guhagarika iyi ndwara.
MSF ivuga ko ku ruhande rumwe ibyo biterwa n'icyo yita umwuka ukomeje kwiyongera wo kutizerwa n'abaturage ba Kongo.
MSF iherutse kuba ihagaritse ibikorwa byayo by'ubuvuzi bwa Ebola nyuma yaho ibigo by'i Butembo n'i Katwa - yakoranagamo n'abo mu rwego rw'ubuvuzi rwa Kongo - bigabweho igitero.

Ahavuye isanamu, AFP/Getty Images
Joanne Liu, perezida w'ishyirahamwe MSF, yavuze ko ibikorwa by'ubutabazi ntacyo biri kugeraho nubwo bwose hari inkingo nshya zabonetse z'iyi ndwara ya Ebola ndetse n'uburyo buboneye bwo kuyivura.
Madamu Liu avuga ko biterwa nuko abarwayi ba Ebola batigaragaza bitewe no kutagirira icyizere abakora mu bikorwa by'ubuvuzi.






