Ethiopia yizihije umunsi utarangwamo imodoka, Car Free Day, bwa mbere mu mateka y'iki gihugu

Abaturage ba Ethiopia babarirwa mu bihumbi bo mu mijyi itandukanye y'iki gihugu, bitabiriye umunsi utarangwamo imodoka, cyangwa Car Free Day mu rurimi rw'Icyongereza, bagenda n'amaguru ndetse bakora n'imyitozo ngorora ngingo.

Imihanda minini yo mu murwa mukuru Addis-Abeba yari yafunzwe ubwo Amir Aman, minisitiri w'ubuzima w'iki gihugu, yayoboraga abitabiriye urugendo rw'amaguru.

Bwari bwo bwa mbere Ethiopia ikoze igikorwa nk'iki cy'umunsi utarangwamo imodoka.

Abategetsi bavuga ko kigamije kugira ubuzima buzira umuze no kugabanya ihumanya ry'ikirere ritewe n'ibinyabiziga.

Hari n'amahema yari yateguriwe kwisuzumishirizamo ku buntu ku bitabiriye icyo gikorwa cyo kugenda n'amaguru n'imyitozo ngorora ngingo.

Umunyamakuru wa BBC Amensisa Negera uri i Addis-Abeba, avuga ko muri rusange abatuye muri uyu mujyi badasanganwe umuco wo gukora imyitozo ngorora ngingo.

Bwana Amir avuga ko ari kugerageza guhindura ibyo, ndetse yongeyeho ko uyu munsi wa Car Free Day uzajya uba ku cyumweru cya nyuma cya buri kwezi.

Bwana Amir yavuze ko igikorwa cy'uyu munsi, cyabereye mu mijyi irindwi, cyagenze neza.

Yagize ati:

"Mwakoze mwe mwese mwitabiriye kandi mugashyigikira iki gikorwa. Dutanga umucyo iyo tugendera hamwe mu rugendo rw'amaguru ndetse tukubaka Ethiopia ifite ubuzima buzira umuze".