Amashyaka atanu atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda yandikiye Prezida Kagame amusaba ibiganiro

Ahavuye isanamu, Getty Images
Urunani rw'amashyaka atanu akorera hanze y'u Rwanda cyangwa ataremerwa mu Rwanda, muri icyi cyumweru yandikiye Perezida Paul Kagame urwandiko rwa kabiri mu mezi atatu, rumusaba gutangiza ibiganiro bitaziguye n'ayo mashyaka
Urwo runani rugizwe n'amashyaka RNC, PS Imberakuri ya Bernard Ntaganda, PDP Imanzi, FDU-Inkingi hamwe n'ishyaka Amahoro.
Ayo mashyaka aravuga ko mu myaka 24 ishize, u Rwanda ruyobowe na FPR - Inkotanyi, amayira ya politiki afunze.
Arasaba ko habaho ibiganiro byatuma n'amashyaka ari hanze y'igihugu atinyuka akajya gukorera mu Rwanda.
BBC yavuganye na Gervais Condo, umwe mu bashyize umukono kuri iyo baruwa.
Asanzwe kandi ari umunyamabanga mukuru mu ihuriro nyarwanda RNC, akaba yatangiye asobanura icyo bashingiraho basaba ibiganiro.






