Zambia igiye kujya isoresha guhamagara kuri telefone zigendanwa bikoresha interineti

Zambia ivuga ko interineti ibangamiye kompanyi zicuruza uburyo bwo guhamagara busanzwe

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Zambia ivuga ko interineti ibangamiye kompanyi zicuruza uburyo bwo guhamagara busanzwe

Leta ya Zambia yatangaje ko igiye gushyiraho umusoro ku guhamagara kuri telefone zigendanwa bikoresha interineti mu cyo ivuga ko ari ugusigasira akazi ko mu rwego rw'itumanaho.

Ni umusoro wa buri munsi ungana n'ama-ngwe 30 akoreshwa muri Zambia, ni ukuvuga angana na 0.03 by'idolari ry'Amerika, uzajya wakwa binyuze mu bigo by'itumanaho rya telefone zigendanwa na interineti.

Dora Siliya, umuvugizi wa leta ya Zambia, yavuze ko uyu ari umwe mu myanzuro y'inama y'abaminisitiri yateranye ku wa mbere.

Yavuze ko guhamagara kuri telefone zigendanwa hakoreshejwe interineti bikomeje kwiyongera, bikaba bibangamiye uburyo bwo guhamara kuri telefone zigendanwa busanzwe bw'amakompanyi nka Airtel, Zamtel na MTN.

Yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 80% by'abaturage miliyoni 17 batuye Zambia bakoresha Whatsapp, Skype na Viber mu guhamagara.

Kuri ubu, Abanyazambia bariha interineti mu buryo buzwi nka "bundles" cyangwa ubwa wi-fi.

Guhamagara kuri WhatsApp ni bumwe mu buryo buzajya busoreshwa

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Guhamagara kuri WhatsApp ni bumwe mu buryo buzajya busoreshwa

Uyu musoro uje hashize ibyumweru Uganda ishyizeho umusoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kongera imari ya leta no guca "amazimwe" yo kuri WhatsApp, Facebook na Twitter.

Ntibiramenyekana neza igihe uyu musoro uzatangira kwakwa muri Zambia.

Hati aho, ishyaka ry'ingenzi mu yatavuga rumwe n'ubutegetsi rya United Party for National Development, ryanenze uyu musoro rivuga ko "nta cyerekezo" abawugennye bafite.

Percy Chanda, umukuru waryo, yagize ati:

"Turi kwibaza uwababwiye ko Abanyazambia bakoresha ubwo buryo bataburiha kuko twe tuzi ko ubusanzwe abafatabuguzi bariha umusoro bagura 'bundles' mu gukoresha imbuga nkoranyambaga."