Ed Sheeran araregwa gukopera indirimbo ya Marvin Gaye

Umuririmbyi Ed Sheeran ni Umwongereza w'imyaka 27 y'amavuko

Ahavuye isanamu, PA

Insiguro y'isanamu, Umuririmbyi Ed Sheeran ni Umwongereza w'imyaka 27 y'amavuko

Umuririmbyi Ed Sheeran arasabwa kuriha indishyi zingana na miliyoni 100 z'amadolari y'Amerika kubera ibirego byo gukopera amwe mu magambo y'indirimbo Let's Get It On ya Marvin Gaye.

Bivugwa ko Ed Sheeran yafashe ibice bimwe by'iyo ndirimbo yamamaye mu mwaka wa 1973 akabikoresha mu ndirimbo ye ya mbere yakunzwe yitwa Thinking Out Loud.

Inyandiko zo mu rukiko muri Amerika zivuga ko indirimbo Thinking Out Loud ya Ed Sheeran ikopera ibintu birimo nk'"ibicurangisho, injyana, inyikirizo, ingoma, n'ijwi ryo hasi".

Marvin Gaye, Umunyamerika wamenyekanye cyane mu njyana ya Soul, yapfuye muri 1984

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Marvin Gaye, Umunyamerika wamenyekanye cyane mu njyana ya Soul, yapfuye muri 1984

Ed Sheeran yigeze kuregwa bijyanye n'iyo ndirimbo. Iteka ahakana ibyo aregwa.

Iki kirego gishyashya cyatanzwe na kompanyi yitwa Structured Asset Sales, ikaba ifite uburenganzira kuri bimwe mu bihangano bya Gaye.

Indirimbo Let's Get It On, Gaye yayandikanye n'umuririmbyi w'Umunyamerika Edward Townsend witabye Imana mu mwaka wa 2003.