Perezida wa Zimbabwe avuga ko "azi abashatse kumwivugana"

Mnangagwa avuga ko uwagabye iki gitero azahigwa, ariko avuga ko Zimbabwe ifite umutekano
Insiguro y'isanamu, Mnangagwa avuga ko uwagabye iki gitero azahigwa, ariko avuga ko Zimbabwe ifite umutekano

Emmerson Mnangagwa aravuga ko agatsiko kahoze gashyigikiye Grace Mugabe, umugore wa Robert Mugabe wahiritswe ku butegetsi mu mwaka wa 2017, ari ko kari inyuma y'igitero cyabaye ku wa gatandatu ushize.

Bwana Mnangagwa yabwiye umunyamakuru Fergal Keane wa BBC ko iryo tsinda rizwi nka G40 ryifuzaga ko Grace Mugabe aba perezida, ari ryo ryagabye icyo gitero.

Abantu babiri ni bo baguye muri icyo gitero, mu gihe abarenga 40 bakomeretse. Cyabereye hafi y'aho Bwana Mnangagwa yakoreraga mitingi y'ishyaka mu mujyi wa Bulawayo - wa kabiri ukomeye muri Zimbabwe - ku wa gatandatu ushize.

Amakuru yari amaze gusakara ko Madamu Grace Mugabe yashakaga gusimbura umugabo we Robert Mugabe ku butegetsi, yagize uruhare mu kubaho kw'inzibacyuho ya politiki ndetse ayo makuru atuma n'igisirikare kiyigiramo uruhare.

Bwana Mnangagwa yabwiye BBC ko yizeye ko mu minsi ya vuba hazabaho guta muri yombi abacyekwa kugira uruhare muri icyo gitero.

Nubwo habayeho igisa no kugerageza kumwivugana, Bwana Mnangagwa yavuze ko Zimbabwe itekanye ndetse ko abashoramari b'abanyamahanga badakwiye kugira impungenge.

Yavuze ko nta bikorwa by'inzego z'umutekano bizabaho mu gihugu cyose byo guhutaza abantu kubera icyo gitero. Yavuze kandi ko nta gisibya amatora ya perezida ateganyijwe mu kwezi gutaha azaba mu bwisanzure no mu mucyo.