Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Mu Rwanda havumbuwe ibyobo rusange bishya bihambwemo 'abantu bishwe muri jenoside'
Mu Rwanda havumbuwe ibyobo rusange bihambwemo abantu bishwe muri jenoside mu 1994, aho LONI ivuga ko hishwe abantu bagera ku 800.000.
Ibyo byobo byatahuwe mu karere ka Gasabo, mu nkengero z'umujyi wa Kigali.
Biravugwa ko abantu bagera ku 3.000 baburiwe irengero mu gihe cya jenoside, kandi abahaturiye bagakeka ko imirambo yabo yose ishobora kuba ihambwe muri ibyo byobo.
Umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu mu Rwanda, Ibuka, uravuga ko imirambo irenga 200 imaze gutaburwa, ariko hari n'abavuga ko umubare uri hejuru.
Abakorerabushake, bamaze icyumweru bataburura ibyobo rusange nyuma y'uko hari umugore wababwiye ko yabonye imirambo yahajugunywe mu 1994.
Abavandimwe ba bamwe mu barokotse jenoside bagiye kureba izo mva bareba niba hari ibimenyetso by'ababo bitegereza imyenda.
Umuryango w'Abibumbye ugereranya ko abatutsi bagera ku bihumbi 800 bishwe muri jenoside barimo n'abahutu batashyigikiye jenoside.