Abaforomo muri Kenya bigaragambije

Ahavuye isanamu, AP
Abaforomo benshi muri Kenya bagiye mu myigaragambyo kubera impaka na guverinoima zishingiye ku mishahara,
Ihuriro ry'igihugu ry'abaforomo ryabwiye abanyamuryango baryo bagera ku 45.000 kutajya ku kazi kugeza guveroma ishyize mu bikorwa inyongera y'umushahara yemeranyijeho n'abaforoma mu mwaka ushize.
Ntibirasobanuka neza niba abaforomo bose batagiye ku kazi ariko ibitaro byinshi byagizweho ingaruka n'iyi myigaragambyo.

Ahavuye isanamu, AP
Guverinoma iravuga ko ishobora kubona igice gito cy'amafaranga yakwa n'abaforomo.
Mu mwaka ushize abaganga nabo bagiye mu myigaragambyo mu gikorwa cyahungabanyije ibitaro bya leta cyane mu gihe cy'amezi agera kuri atatu.






