Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Haradutse agakoko kibasira ibihingwa mu Rwanda
Ministeri y'ubuhinzi yatangaje ko igihugu cyugarijwe n'agakoko ka nkongwa, kibasira ibihingwa byo mu rwego by'ibinyampeke cyane cyane ibigori.
Ministeri yavuze ko ibi ari icyorezo cyadutse kandi ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku musaruro w;ubuhinzi ndetse bikaba byagira ingaruka zikomeye ku biribwa .
Utu dukoko ngo twamaze kwigaragaza mu bice binyuranye by'igihugu cyane cyane udusanzwe tuzwimo ubuhinzi bw'ibigori nk'amajyaruguru y'igihugu .
Ministeri y'ubuhinzi ivuga ko utu dukoko twadutse mu kwezi gushize ,tugaragara mu bice byose by'igihugu.
Uduce bigaragara ko twibasiwe cyane ni udusanzwe duhingwamo ibigori byinshi nk'amajyaruguru n'uburasirazuba.
Ngo ntibirashoboka kumenya aho utu dukoko twateye duturuka ariko ngo birashoboka cyane ko twaturutse mu bihugu bituranye n'U Rwanda byari bimaze igihe bivugwamo udukoko twa nkongwa .
Inzego z'ubutegetsi zivuga ko ziteguye gukoresha imbaraga zose kugira ngo iyi nkongwa idasanzwe ikumirwe.
Kuri ubu nta rugero ruzwi rw'ibimaze kwangizwa n'utu dukoko kuko twadutse ibigori bigitangira kumera .Abategetsi bavuga ko kuba bafatiranye bishobora gutuma iyi nkongwa itangiza umusaruro ngo bibe byatera inzara ,cyakora ku ruhande rw'abaturage ho icyoba kirigaragaza.