Rwanda: Ubukene, urugomo mu miryango nka nyirabayazana mu gusubiza abana mu mihanda

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Bamwe mu bana bahoze mu mihanda bavuga ko ibibazo bituma bajyayo biba iwabo mu miryango, umwiryane hagati y'ababyeyi, ubukene no kudakurikiranwa, ngo biri mu bituma uyu mubare wiyongera.
Mu mwaka wa 2016, leta y'u Rwanda yafunze ibigo byose byareraga abana b'imfubyi isigaza kimwe cya SOS Villages d'Enfants ivuga ko cyo gikora bitandukanye n'ibindi.
Kuva icyo gihe hahise hatangizwa gahunda yo kurerera abana bose mu miryango, ababyeyi bashishikarizwa kwakira abana badafite ababarera.
Leta y'u Rwanda ivuga ko umwana wese akwiriye kurererwa mu muryango.
Gusa hari imiryango ibayeho mu bukene bukabije cyangwa irangwamo ubwumvikane buke butuma abana bahitamo guhunga.
Abatuye umujyi wa Kigali bazi abakunze kugaragara mu gace k'ubucuruzi ka Nyabugogo bahimba aba-marines kubera ibikorwa byabo by'urugomo.
'Aba basore barahindutse'
Umwe mu bana bahoze ari inzererezi musanze mu murenge wa Nyamabuye w'akarere ka Muhanga.
Musanze mu kazu gatoya abanamo na bagenzi be 14 babanaga mu muhanda mbere yo gufata icyemezo cyo kuwuvamo mu myaka ine ishize.
Nasanze yiyigisha gusoma dore ko yacikirije amashuri kubera ubukene bwo mu muryango we.
Niyonsenga Jackson w'imyaka 20, ni umwe mu bakuru muri aba bana. Yambwiye uko yageze mu muhanda n'ubuzima bukomeye yahasanze, ati: "Mu muhanda nta kindi wahasanga uretse kurara muri rigoli.
"Imvura ikagusangamo n'umupira wari ufite ikawutwara. Nta cyiza cyo muri rigoli uretse kugusangamo bakagufunga."
Ishimwe Olivier we yashoboye gusubira mu ishuri, ubu ku myaka 18 ari mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye. Avuga ko afite umubyeyi ariko ngo kubana na we byaramunaniye.
Ati: "Twavukanaga turi batatu ari jye mukuru. Mama yava mu kabari akaza adukubita yasinze kandi ari kumwe n'undi mugabo, nta cyo kurya gihari cyangwa twarya ntiduhage. Twagombaga kurya ari uko aje kandi agataha atinze."
Muhire w'imyaka 18 we avuga ko afite ababyeyi bombi ariko yahisemo kujya mu muhanda kubera kutihanganira ubuzima bwo mu rugo. Ati: "Papa akunda inzoga. Iyo twabaga tuzi ko yanyoye ntitwararaga mu rugo.
"Umunsi umwe yaje yanyoye aranyirukana mpita njya mu muhanda. Kubera ibi bibazo byo mu rugo sinari gushobora kwiga."
Ubuhamya bwa bamwe bake bashoboye kuva mu muhanda bwerekana ko atari ngombwa ibintu byinshi kugira ngo umwana ashishikarizwe kuwuvamo.
Mu mboni z'umuturage usanzwe, abana nk'aba ni abo guhungira kure kubera imyitwarire mibi ya bamwe muri bo.

Gusa aba basore bo ngo barahindutse. Umwe mu babyeyi ubatangira ubuhamya ni umuturanyi wabo ndetse ni na we ubakodesha inzu babamo. Avuga ati: "Tumaze kumenyerana. Bakiza wabonaga bitaraza ariko ubu ni abana beza rwose nta kibazo dufitanye na bo".
Daddy
Mu rugendo rwo kuva mu muhanda bose bahuriza ku muntu umwe bita Daddy wabafashije.
Jean Bosco Nshimiyimana ni umuvugabutumwa, akaba n'umutoza w'ubuzima, cyangwa Life Coach mu Cyongereza.
Aravuga impamvu abona itera aba bana kujya mu mihanda. Ati: "Hari ababyeyi babanira nabi abana babo. Usanga hari inzitizi zishingiye ku busambanyi, ku businzi.
"Umugore agashobora kuba afite abana benshi kandi nta mugabo wo kubamufasha. Uwo ntiyaha umwana we icyo adafite."
Avuga ko nta mwana ukwiriye kuba mu muhanda kandi ko n'abagize ibyago byo kuwisangamo ngo bagororoka bagasubira ku murongo.
Ikibazo cy'amakimbirane ndetse n'ubukene mu miryango bituma abana bayihunga, kirasa n'aho ari rusange mu gihugu cyose.
Ubwo yasozaga amahugurwa y'abatorewe kuyobora inzego z'ibanze mu kwezi gushize, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagikomojeho yibanda ku bana bagwingira kubera indyo ituzuye.
Yagize ati: "Buriya muri Musanze habuze iki gituma abana bagwingira? Abana bo muri Karongi bagwingira kubera iki? Bigomba guhinduka cyangwa mwe mugahindurwa."










