Rwanda: Herman Nsengimana wavugiraga umutwe wa FLN agafatwa yerekanywe

Ubugenzacyaha mu Rwanda buvuga ko Herman Nsengimana yafashwe n'ingabo za DR Congo agashyikirizwa u Rwanda
Insiguro y'isanamu, Ubugenzacyaha mu Rwanda buvuga ko Herman Nsengimana yafashwe n'ingabo za DR Congo agashyikirizwa u Rwanda

Ubutegetsi mu Rwanda bwagaragaje Herman Nsengimana umuvugizi w'umutwe wa FLN urwanya ubu butegetsi hamwe na Mutarambirwa Theobard wigeze kuba umunyamabanga w'ishyaka PS Imberakuri akarivamo mu 2010.

Herman Nsengimana yari yasimbuye Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara ku buvugizi wa FLN, uyu yafatiwe mu birwa bya Comores mu mwaka ushize.

Umuvugizi w'urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko aba bagabo bombi bashinjwa ibyaha birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, ibikorwa by'iterabwoba, ubwicanyi n'ibindi.

Aba bagabo ntibigeze bahabwa ijambo mu kuberekana.

Mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, Herman Nsengimana yabwiye BBC ko umutwe wabo FLN wagabye igitero ku birindiro by'ingabo z'u Rwanda mu karere ka Rusizi.

Impuzamashyaka arwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ya MRCD - Ubumwe uyu mutwe wa FLN ubarizwamo ntacyo iratangaza ku kwerekana uwari umuvugizi wa FLN i Kigali.

Aba bagabo berekanywe bari mu barwanyi bafatiwe mu mirwano y'ingabo za DR Congo n'imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu y'Epfo bashyikirijwe ingabo z'u Rwanda mu kwezi gushize.

Mu kwezi gushize, Faustin Twagiramungu, umuvugizi wa MRCD-Ubumwe yabwiye BBC ko ingabo za DR Congo zafatanyije n'iz'u Rwanda kugaba ibitero byahitanye impunzi z'abanyarwanda muri icyo gihugu.

Captain Dieudonné Kasereka, umuvugizi w'ingabo za DR Congo muri Kivu yepfo yabwiye BBC ko nta ngabo z'amahanga ziri kubafasha muri ibyo bitero kandi ari ibitero bitagambiriye abaturage.

Biteganyijwe ko Herman Nsengimana na Mutarambirwa Theobard bazagezwa mu bucamanza mu gihe kiri imbere.