Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Stella Nyanzi wo muri Uganda 'yiyambitse ubusa' amaze gusomerwa igihano
Urukiko rw'i Kampala rumaze gukatira Stella Nyanzi igihano cy'igifungo cy'amezi 18 ahamwe n'icyaha cyo gutuka Perezida Museveni, yahise akora ibikorwa byo kwiyambika ubusa mu rukiko.
Ejo ku wa kane, Stella Nyanzi yahamijwe icyaha cyo gutuka Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akoresheje Facebook.
Ubwo umucamanza yariho amusomera ibihano uyu munsi ku wa gatanu, madamu Nyanzi yari yanze kuza mu rukiko nk'uko umunyamakuru wa BBC i Kampala abivuga.
Madamu Nyanzi wakurikiraga uyu manzuro ku mashusho y'imbonankubone ari muri gereza, yahise atera hejuru ndetse avanamo umwambaro we wo hejuru yerekana amabere ye.
Dr Stella Nyanzi wari umwarimu muri kaminuza ya Makerere si ubwa mbere akoze ibikorwa byo kwiyambura mu bantu, mu 2016 yaje ku kazi ke asanga ibiro bye babifunze avanamo imyenda ye yose asigara yambaye ukuri.
Muri Uganda, madamu Nyanzi amaze kuba umuntu uzwi cyane mu gukoresha imvugo ikomeye arwanya ubutegetsi yita bubi.
Yari yarigeze gufungwa mbere nabwo azira kwanditse kuri Facebook, aho yise Perezida Museveni "akabuno". N'ubu aracyakurikiranyweho icyo cyaha.