Perezida Paul Kagame yafunguye inyubako avuga ko ari 'imbaraga z'Abanyarwanda', asobanura uburyo yubatswe bigoranye.

Perezida Paul Kagame yafunguye inyubako avuga ko ari 'imbaraga z'Abanyarwanda', asobanura uburyo yubatswe bigoranye.

Yagize ati: "Hari n'aho twageze ducika intege neza neza."

Perezida Kagame yashimiye Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Afurika, Nkosazana Dramin Zuma, na we wari uri muri uwo muhango ku 'gitutu' yashyize kuri leta y'u Rwanda kugira ngo irangize kubaka iyo nyubako.

Yagize ati: "Uyu mutegarugori ndamushimira cyane kubera ko yadushyizeho igitutu gikomeye. Yahoraga atwibutsa ko tuzakira inama ikomeye ko tugomba gukora ibishoboka byose tukarangiza ino nyubako."

Ni inyubako nini cyane yubatse ku butaka bufite ubuso bukabakaba hegitari 13. Iyo nyubako irimo ibice byinshi, hari igice cya hoteli nini cyane ifite ibyumba 292 birimo ibyumba byo kwakiriramo abakuru b'ibihugu 5 ndetse icy'umba cyagenewe kwakirirwamo umwami.

Ifite ibyumba byakira amanama, bikaba bishobora kwakira abantu bagera ku bihumbi 5.000. Harimo icyumba kinini kizaberamo inama y'abakuru b'ibihugu bya Afurika, cyonyine cyakira abantu 2.600 hakaba n'ibindi byumba bito bito biberamo amanama. Ibi ngo bikazakira amanama yo mu matsinda atandukanye agize inama nkuru y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Nk'uko byatangajwe iyi nyubako ya 'Convention Center' ihuriweho n'ibigo bine by'ishoramari birimo ikigo cya Prime Holding Limited gihagarariye imigabane ya leta y'u Rwanda.

Ntibitangazwa neza umubare w'akayabo kagiye kuri iyi nzuo; gusa reta y'u Rwanda ivuga ko iri ari 'ishoramari rikomeye ryashowemo amafaranga menshi' kandi ngo ryitezweho kwinjiriza igihugu amafaranga menshi azajya aturuka ku manama u Rwanda ruvuga ko ruzaharanira kwakira menshi ashoboka, uhereye ku nama y'umuryango w'ibihugu bya Afurika yitegurwa mu mpera z'iki cyumweru.