Amerika ivuga ko abakuru b'ingabo z'Uburusiya baganiriye ku gukoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine

Mu cyumweru gishize Uburusiya bwakoze imyitozo isanzwe ibaho y'intwaro za nikleyeri

Ahavuye isanamu, Russian defence ministry

Insiguro y'isanamu, Mu cyumweru gishize Uburusiya bwakoze imyitozo isanzwe ibaho y'intwaro kirimbuzi

Paul Kirby

BBC News

Abakuru b'ingabo z'Uburusiya bo ku rwego rwo hejuru mu kwezi gushize baganiriye ku kuntu n'igihe bashobora gukoresha intwaro kirimbuzi ku rugamba muri Ukraine, nkuko abategetsi babiri bo muri Amerika babibwiye igitangazamakuru CBS News.

Perezida Vladimir Putin yari ari muri ibyo biganiro, ni ko abo bategetsi babwiye CBS News ikorana na BBC muri Amerika.

Muri aya mezi macyeya ashize, ibiro bya Perezida w'Amerika - White House - byavuze ko bikomeje "kurushaho guhangayikishwa" no kuba intwaro kirimbuzi zishobora gukoreshwa.

Ariko byashimangiye ko Amerika nta kimenyetso yabonye cyuko Uburusiya burimo kwitegura gukoresha izo ntwaro.

Ibyo bihuye n'ibyo mbere amasesengura y'ubutasi yo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) yavuze, ko Uburusiya butarimura intwaro kirimbuzi zabwo.

Dmitry Peskov, umuvugizi w'ibiro bya Perezida w'Uburusiya - Kremlin, yashinje uburengerazuba "gushyushya iyi ngingo ku bushake", nubwo igihe ibyo biganiro byo ku rwego rwo hejuru byo hagati mu kwezi kwa cumi byabereye gifite icyo gisobanuye.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu mpera y'ukwezi kwa cyenda, Perezida Putin yari yakajije imvugo ye ku ntwaro kirimbuzi no ku kwibasira uburengerazuba, avuga ku gukoresha ubushobozi bwose afite akarinda Uburusiya ndetse akarinda ubutaka bwo muri Ukraine abasirikare b'Uburusiya bigaruriye, yamaze komeka ku Burusiya.

Yagize ati: "Ibi si ugukangata". Yashinje uburengerazuba gukangisha intwaro kirimbuzi, anarata intwaro z'Uburusiya yavuze ko zigezweho (zijyanye n'igihe) kurusha intwaro izo ari izo zose z'ibihugu byo mu muryango w'ubwirinzi bwa gisirikare w'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO).

Asubiza ku makuru yo mu bitangazamakuru byo muri Amerika ko Uburusiya bwaganiriye ku gukoresha intwaro kirimbuzi, John Kirby, umuvugizi wa White House ku mutekano w'igihugu, yagize ati:

"Muri aya mezi ashize dukomeje kurushaho guhangayikishwa nuko bishoboka [ko zakoreshwa]".

Mu gihe gutera intambwe ku rugamba kw'Uburusiya byagabanutse, ibikangisho byabwo byo gukoresha intwaro kirimbuzi bisa nk'ibyiyongereye.

Uburusiya bwashinje Ukraine gutegura gukoresha "igisasu cy'umwanda", kiriho ibintu by'ubumara, nubwo Ukraine n'ibihugu byo mu burengerazuba bivuga ko Uburusiya nta kindi burimo gukora kitari ugushaka urwitwazo rwo kubyegeka kuri Ukraine mu gihe icyo gisasu cyaba gikoreshejwe.