Umurambo w'umugore wasanzwe mu nzasaya z'ingona muri Amerika

Ingona

Ahavuye isanamu, CBS

Insiguro y'isanamu, Iyo ngona yafashwe inicwa na polisi
    • Umwanditsi, Andre Rhoden-Paul
    • Igikorwa, BBC News

Polisi y'Amerika ivuga ko ingona ifite uburebure bwa metero enye yishwe, nyuma yuko ibonywe muri leta ya Florida ifite ibisigazwa by'umubiri w'umugore mu nzasaya (urwasaya) zayo.

Umugabo wabibonye yabwiye ibitangazamakuru byo muri ako gace ko yabonye iyo ngona mu muyoboro w'amazi wo mu mujyi wa Largo muri Florida, ifite igihimba cyo hasi cy'uwo mugore mu munwa wayo.

Ibiro by'umukuru wa polisi mu karere ka Pinellas byavuze ko iyo nyamaswa yishwe ndetse byemeza ko ibisigazwa by'umubiri wa Sabrina Peckham, wari ufite imyaka 41, byasanzwe mu muyoboro w'amazi.

Iperereza ryitezwe gusobanura uburyo uwo mugore yapfuye.

Polisi yavuze ko abari bari ku kazi bahamagawe ku wa gatanu saa saba n'iminota 50 z'amanywa (13:50) ku isaha yaho, nyuma y'inkuru ko hari hari umurambo mu muyoboro w'amazi.

Jamarcus Bullard yavuze ko yari arimo kugenda n'amaguru ajya mu kizamini-mvugo cy'akazi, ubwo yabonaga iyo ngona, mu munwa wayo ifite icyo yabanje kugira ngo ni cya gikinisho gifite iforoma y'umuntu kimanikwaho imyenda igurishwa.

Yabwiye igitangazamakuru Fox 13 cyo muri ako gace ati: "Nabonye ko yari ifite umubiri mu munwa wayo - nk'igihimba cyo hasi - rero maze kubibona nahise niruka njya ku rwego rushinzwe kuzimya umuriro.

"Bwari bwo bwa mbere mbonye ingona nzima, rero nibwiraga nti 'uzi ko ari nziza', ariko maze kubona icyo yari ifite, nabaye nk'uwibaza nti 'kiriya cyaba ari igikinisho cy'iforoma y'umuntu?'

"Cyari cyerurutse gifite n'ibara ry'umweru."

Mu kindi kiganiro yagiranye n'igitangazamakuru 10 Tampa Bay, Bullard yagize ati: "Yari yagikanyaze, nuko yoga isubira inyuma igana hepfo mu muyoboro... Sinashoboraga kwiyumvisha ko ibyo ndimo kubona ari byo koko."

Umuryango wa Peckham watangije urubuga rwo kuri internet rwo gukusanya inkunga yo kwifatanya na wo. Wavuze ko ubwo yapfaga, uwo mugore yabaga mu nkambi y'abadafite aho baba iri hafi y'agace karimo ishyamba.

Umuyoboro w'amazi

Ahavuye isanamu, Google

Insiguro y'isanamu, Umuyoboro w'amazi wo mu mujyi wa Largo aho iyo ngona yafatiwe
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Breauna Dorris, wavuze ko ari umukobwa w'uwo mugore wapfuye, yanditse kuri Facebook ati: "Bicyekwa ko ashobora kuba yari arimo agenda n'amaguru ajya cyangwa ava mu nkambi hafi y'umuyoboro w'amazi ari nijoro, nuko ingona ikamusingira iri mu mazi.

"Nta muntu n'umwe ukwiye gupfa gutya."

Abategetsi bavuze ko iyo ngona yishwe mu buryo burimo ubumuntu (bwa kimuntu), ikurwa mu muyoboro w'amazi, nuko itsinda rya polisi rikora ibijyanye no kwibira mu mazi riyikuramo ibisigazwa by'umubiri wa Peckham.

Amashusho yo mu bitangazamakuru agaragaza ingona nini cyane irambaraye iruhande rw'umuhanda ikikijwe n'abapolisi n'imodoka z'ubutabazi bwihuse.

Ibiro by'isuzuma mu by'ubuvuzi ntibiramenya icyateye urupfu rw'uwo mugore.

Abaturage batuye hafi y'aho byabereye bavuze ko bari barabonye ingona nto muri ako gace, ariko zitanganya umubyimba n'iyo yabonetse.

Jennifer Dean yabwiye igitangazamakuru 10 Tampa Bay ati: "Birarenze. Abana banjye banyura hariya n'amaguru buri gihe. Rero biteye ubwoba cyane. Nabonye ingona zifite uburebure bwa metero imwe cyangwa metero imwe n'igice, ariko nta n'imwe nari nabona nini kuriya."

Bullard we yongeyeho ati: "Ngiye kugura igare [ikinga mu Kirundi] cyangwa ntangire kujya ntega bisi ngiye ku kazi. Zifite imiryango mito, ariko [nta kundi kuko] umuntu yapfuye."

Ikarita
Insiguro y'isanamu, Abategetsi bo muri leta ya Florida barimo gukora iperereza ku cyateye urupfu rwa Sabrina Peckham