Umukobwa ufite ubutwari bwo kwita ku bapfu, ati: 'Ntibyoroshye'

Ahavuye isanamu, Linda Gacheri
Asha Juma
BBC Swahili
Mu miryango myinshi, urupfu ni ikintu giteye ubwoba – Akenshi iyo abantu baruganiraho bamanura ijywi kubera agahinda n'ubwoba.
Ariko hari abantu akazi kabo gatangira iyo urupfu rubaye.
Umunyamakuru wa BBC Asha Juma yegereye na Linda Gacheri wo mu Karere ka Meru muri Kenya, akuriye imihango yo gushyingura, kugira ngo amufashe kumenya byinshi bitazwi na benshi ku bapfu.
Linda Gacheri akora aho benshi bafata nk'akazi kadakororwa na buri muntu, cyane cyane mu mihango yo gushyingura abapfu.
Ni we ukurikirana iyo abaturage bari mu kaga iyo umuntu yakundaga yapfuye kandi akenshi umuryango uba witeguye gutangira urugendo rwo gushyingura.
Abenshi iyo binjiye mu cyumba cy'abapfuye baba biteze gusangamo umuntu ugeze mu zabukuru, cyangwa umugabo w'igihangange kuko uyu mwuga mu mico myinshi uteye ubwoba.
Ibitekerezo bitari byo
Kuba Linda ari umukobwa ukora uyu mwuga byatumye abandi bamubaza ibibazo byinshi.
Yisanze ate mu kazi kiganjemo abagabo?
Linda agira ati: "Napfushije nyogokuru, ubwo twajyaga kumutora mu cyumba cy'imfubyi aho umurambo we wari ubitswe, ibyo nabonye ntibyanshimishije. Ntibamwitayeho nk'uko twamwitagaho mu rugo.
Twahuye n'abasaza bicaye nk'abanywa urumogi, banywa inzoga kuko badufataga nk'abantu batazi icyo bakora."
Kubera ko nta yandi mahitamo bari bafite, byabaye ngombwa ko Linda n'abagize umuryango we kumvira ibyo abo basaza babwiwe byose.
Kuva icyo gihe Linda yahisemo kumenyesha umuryango we ko ashaka kwiga akazaba umuganga wita ku bapfuye.
Uko umuryango wabyakiriye
Linda agira ati: "Data yanze icyo gitekerezo, yambwiye ko abantu bakora aho ari abantu banywa urumogi."
Nyuma yo kushakisha amakuru ku kazi y'ifuzaga, Linda yamenye ko amakuru yabonye muri benshi mu bakozi bo mu cyumba cy'abapfu atari ukuri, maze asobanurira se ibyo yari amaze kumenya, ise aramwemerera.
Umwanzuro wa Linda wo gutangira kwiga akazi wari intangiriro y'icyerekezo gishya mu buzima bwe.
Bamubona bate iyo bamusanze muri aka kazi?
Linda agira ati: "Natakaje inshuti nyinshi, kuko batekereza ko udashobora gukorera mu cyumba cy'abapfuye udakoresheje ibiyobyabwenge.
"Kandi hanze aha, abantu baracyatekereza ko aka kazi ari ak'abagabo, ntabwo ari ak'abagore. Bamwe banga no kunsuhuza bakavuga bati, 'aya ni yo maboko wakoreshaga ufata umurambo'. Sinzi niba batekereza ko mu cyumba cy'abapfuye ushobora kwica umuntu, hari ibintu byinshi cyane."
Kugeza ubu, ukuri ni uko akazi ka Linda katari katamworoheye.
Kimwe mu bimukikije ku kazi ni agahinda.
Ahura n'abantu batandukanye buri munsi mu nshingano ze, bafite agahinda ko kubura uwo bakundaga kabone nubwo baba biteze ko umuvandimwe wabo apfa, akaga kakirwa mu buryo butandukanye.
Linda arakomeza agira ati: "Abantu nkorera baba bababaye cyane, kandi si umuryango umwe, ibiri cyangwa itatu uza mu cyumba cy'imirambo ufite agahinda.
Sinababwira ko nshobora kurira hamwe na buri wese, sinabishobora. Ariko buri gihe mvugana nabo mu cyubahiro, kandi nkabakurikirana kugeza umunsi bazakuramo umurambo w'umuntu wabo."
Ariko hari ikintu kimwe uyu mukozi wo mu cyumba cy'abapfuye avuga ko atazigera yibagirwa. Yigeze gupfusha inshuti ye ya hafi azize urupfu rutunguranye.
Byaramubabaje cyane kandi nubwo yari umugore w'intwari, yananiwe gufata umurambo nk'uko bisanzwe mu mwuga we. Ni bwo yamenye ko roho yose izahura n'urupfu.
Linda agira ati: "Urupfu ruza mu buryo butatu. Uzapfira he, ni iki kizakwica kandi ni ryari? Uku ni ko urupfu rumeze. Mu gihe uri hano ku isi, gerageza gukora ikintu cyose kigushimisha kuko utazi ejo hazaza hawe."
Ibibazo

Ahavuye isanamu, Linda Gacheri
Linda avuga ko nubwo bagira uruhare runini muri sosiyete mu gufasha kurinda imibiri y'ababo mu gihe batakiri ku isi, abantu ntibabyumva neza.
Agira ati: "Hanze aha, abantu benshi baradutinya, sinzi niba batekereza ko ushobora kwica umuntu. Abantu benshi ntibadukunda. Nk'umugore, benshi banchaho.
"Usanga abantu bazana imibiri. Hari abambona nk'umukobwa muto udakwiriye kuba ahari. Batekereza ko ntashobora kubikora."
Imico n'imigenzo gakondo
Linda Gacheri arabungabunga kandi akanita ku bantu batakiriho. Abantu bamugirira icyizere kandi bamusigira imirambo y'abakunzi babo kugira ngo ibitaho kugeza igihe biteguye urugendo rwa nyuma rw'uwapfuye aho bajya kiushyingurwa.
Agira ati: "Icyo navuga ni uko iki atari igikorwa cyoroshye. Si icya buri wese. Icyo ngerageza kwizeza bene wabo ni uko nzafata neza umubiri w'abakunzi babo kugeza umunsi bazagaruka kuwufata."
Mu bice bimwe na bimwe bya Afurika, biragoye kuganira kuri iyi nkuru tutavuze ku mico n'imigenzo. Linda agaragaza ibyabaye yigeze kubona k'umurambo, ibyo twavuga ko biri mu bintu bidasanzwe kubibibona.
Aragira ati: "Habayeho ikibazo, twateguye umurambo turawubika nk'uko bisanzwe, tuwushyira mu gasanduku. Twawujyanye ku bavandimwe baje kuwureba.
"Bararangije tuwushyira mu modoka twiteguye urugendo. Imodoka ntiyigeze igenda na santimetero imwe kandi idafite ikindi kibaoz. Twahamagaye nyir'imodoka, yohereza indi modoka, twimurira umurambo mu modoka ya kabiri ariko na yo yananiwe kugenda. Twahamagaye imodoka ya gatatu ariko ntacyahindutse."
Akomeza agira ati: ''Icyo twakoze ni uguhamagara umusaza wasinye amasezerano ubwo nyakwigendera yavaga mu cyumba cy'abapfuye. Twamubajije niba hari ikintu gikwiye gukorwa hashingiwe ku mico n'imigenzo, ariko avuga ko uko abizi yari azi ko byose bimeze neza ntakibazo.
"..Twahamagaye umuryango tubagira inama yo guhura kugira ngo dushake igisubizo. Twabwiwe gusubiza umurambo imbere no gufunga inzugi. Ntituzi icyo uwo muvandimwe wa hafi yakoze ubwo umurambo wasubizwaga mu cyumba.
"Ariko kandi ntitwashakaga kumenya ikintu icyo ari cyo cyose ku byabaye kuko byari ikibazo cyabo bwite. Barangije, baduhamagaye twongera gufunga isanduku. Tuyisubiza mu modoka maze batangira urugendo rwabo,"
Ku manywa, Linda aba ari mu isi yo kwita ku bapfuye, kandi nyuma gato yo kuva mu cyumba cy'imirambo, aba ari mu isi y'abazima.
Niki Linda avuga ate ku buzima?
Linda agira avuga ko kuri we "Ubuzima ntabwo. Ubuzima,ni ikintu kidafite icyo kivuze. Mu gihe uri hano ku isi, gerageza kubana n'abantu neza. Kandi ntuzi uko ejo hawe hazamera. Nanone, haranira gukora ikintu kidasanzwe ku buryo nuva kuri iyi si, abantu bazakikwibukiraho."
Abajijwe niba ibyo ahura nabyo mu kazi bihora bimuherekeza aho agiye hose Linda yagize ati: "Oya. Abapfuye ntibankurikira mu rugo. Ikintu kimwe navuga gishobora kuntera impungenge ni ukwibaza, igihe navuye mu mubiri, ese uyu mubiri wanjye uzafatwa neza uko bikwiye? Akazi kanjye ni nk'ibisanzwe kandi iyo mvuye ku kazi nta kintu na kimwe ntekerezaho ku kazi."
Ni gute aka kazi kagize ingaruka ku mibanire ye n'abandi?

Ahavuye isanamu, Linda Gacheri
Linda aragira ati "Ni ukuri. Byangizeho ingaruka nyinshi. [Abasore] Benshi baje kunsura bagamije gutangiza umubano w'urukundo.
"Ariko hari umuntu umwe ntazibagirwa kugeza uyu munsi. Twahuye, tuvugana kuri telefoni. Twateganyaga guhura umunsi umwe kugira ngo tumenyane neza. Ariko mu kiganiro cyacu namusobanuriye akazi kanjye nkora kandi naramukunze kuko na we yari afite icyo avuga ku ruhande rwe."
"Umuhungu yarambwiye ati 'Linda, ndagukunda ariko akazi kawe kanteye ubwoba. Ushobora kunyica nijoro nsinziriye, kuko umenyereye kubana n'abapfuye.'"
"Nagerageje kumusobanurira ariko ntiyanyumva. Narangije mubwira nti ushaka umugore ariko ntushaka akazi ke?. Umugore ni uwawe, akazi ni ak'umugore wawe. Rero, ni inshingano zawe guhitamo kimwe."
Linda akomeza ati: "Ashobora kuba yarafashe akazi kanjye mu buryo butandukanye. Wenda ndamutse namutekeye , azatangira kuvuga ko nafashe umurambo.
"Namubwiye ko nanjye ntamushaka, ndamwihorera aragenda. Niba adashaka akazi kanjye, naramuretse aragenda."
Linda Gacheri aracyari umukobwa. Ariko ibyo si imbogamizi kuri we. Yahisemo kwambara ubutwari bushobora kuba bwarananiye benshi.












