Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Nicole Kidman na Keith Urban bari intangarugero mu rushako muri Hollywood batandukanye nyuma y'imyaka 20
Amakuru BBC yahawe n'amasoko yayo aremeza ko Umukinnyi wa filimi uzwi cyane Nicole Kidman n'umugabo we umuririmbyi Keith Urban batandukanye nyuma y'imyaka 20 bafatwa nk'intangarugero mu bakundana.
Nicole Kidman na Keith Urban bombi bakomoka muri Austrarie, niho bakuriye ariko ubu baba muri Leta Zumwe Ubumwe z'Amerika .
Keith na Kidman bafitanye abana babiri ,Sunday Rose w'imyaka 17 na Faith Margaret ufite imyaka 14 .
Keith na Nicole bashinze urugo muri 2006.
Ikinyamakuru TMZ cyatangaje mbere itandukana ry'aba bombi, cyavuze ko kuva mu mpeshyi y'uyu mwaka bari babanye nabi, nubwo hatazwi icyatumye umubano wabo uzamo agatotsi.
Nyuma y'imyaka myinshi bafatwa nk'intangarugero mu bakundana bazwi muri Hollywood, banyuze mu bikomeye, ibi byatangiye nyuma gato yuko bakoze ubukwe.
Urugero ni nkaho Keith Urban yajyanywe mu bigo bisubiza mu buzima busanzwe ababaswe n'ibiyobyabwenge, gusa bagiye babicamo neza ahubwo bakarushaho gushyigikirana haba mu birori bitandukanye byaba iby'umuziki cyangwa ibijyanye na filimi.
Kidman n'inshuti ze nyinshi za hafi bakoze ubutabazi no gufasha Urban mu buryo bwahinduye ubuzima bwe nk'uko yabivuze.
Mu kiganiro yagiranye na Oprah mu 2010, Urban yagize ati: "Ubu mbona ko byose byari bigamije kuduhuza. Nic (Nicole) yanyigishije byinshi, yanzaniye byinshi mu buzima bwanjye kandi yambereye urumuri."
Keith Urban yabonye Grammy Awards enye(4), n'ibindi bigwi byose yagezeho avuga ko yabikesheje umugore we Nicole akunda kwita Nic.
Nicole Kidman, uzwi muri filime Babygirl, mbere yari yarashakanye n'umukinnyi w'icyamamare Tom Cruise. Bari bamaranye imyaka irenga 10 kandi bafitanye abana babiri. Urukundo rwabo rwarangiye mu 2001.