Inkuru itangaje muri Ethiopia: Uko umusore yacitse ukuboko abaganga bakagusubizaho 'neza'

Ahavuye isanamu, hakim
Dr Anteneh Hailu, umuganga w'inzobere ku bitaro byigenga bya Samaritan Surgical Center i Addis Ababa yabwiye BBC ko ukuboko kw'umusore kwari kwacitse kukava ku mubiri mu mpanuka kwasubijweho neza mu kugaba gukomeye uyu murwayi yakorewe.
Abaganga muri icyo gihugu banuganuga ko iki ari cyo gikorwa cyo kubaga mu gusubizaho urugingo "cya mbere kigenze neza" muri Ethiopia.
Dr Anteneh yasobanuye ko mu byumweru bitatu bishize umusore w'imyaka 20 yakiriwe kuri ibyo bitaro nyuma y'uko ukuboko kwe guciwe n'imashini ikata imbaho aho akorera.
"Ukuboko kwe kwacikiye hejuru y'inkokora. Kwari kwavuyeho kwatandukanye n'umubiri", ni ko uyu muganga yavuze.
Yongeraho ati: "Umurwayi ni we waje mbere. Akaboko kacitse kari kashyizwe mu rubura (barafu/ibarafu) kazanwa nyuma gato. Ni umuryango we wakazanye".
Uyu muganga avuga ko ako kaboko iyo kadahita gashyirwa muri 'barafu' kugicika, amahirwe yo kugira ngo kugasubizaho bigende neza yari kugabanuka cyane.
Agira ati: "Kugashyira muri 'barafu' bituma imikaya yacitse idapfa kubera kubura ugutembera kw'amaraso."
Bivugwa kandi ko uwo musore "yatakaje amaraso menshi" kuko yabanje kwitabwaho kubera kubura amaraso mbere y'uko ajyanwa kuri biriya bitaro byigenga.
Uyu musore - wari ufite ibyago byo gusigara atagira akaboko - yajyanywe kuri ririya vuriro rizobereye mu kubaga amaze guterwa amaraso maze abaganga bagerageza kumufasha.
Inzobere zivuga ko gusubiza ku mubiri urugingo rwacitse ari igikorwa gikomeye kandi kigoye cyane.

Ahavuye isanamu, hakim
Uriya muganga yabwiye BBC ati: "Nubwo ntabihamya 100%, nshingiye ku makuru mfite, iyi ni inshuro ya mbere mu gihugu cyacu gusubizaho urugingo nk'uru bikozwe".
Dr Anteneh Hailu yasobanuye ko abantu bamwe bajya bakorerwa kubagwa guto nko mu gihe intoki zabo ziri mu kaga ko gucibwa; "ariko uku kwari ugucika gukomeye. Aho umurwayi n'igice cy'umubiri we byahageze bitandukanye", nk'uko abivuga.
Yongeraho ati: "Inzobere zose zahise zihamagarwa. Uyu mwana yabanje gufashwa kuko yarimo ava amaraso menshi. Maze inzobere mu kuvura amagufa n'imikaya, inzobere mu kubaga byo gusana (plastic surgery), inzobere mu by'imitsi, n'umutezi w'ikinya bakorera hamwe mu kwemeza uko bari bubigenze."
Dr. Anteneh avuga ko uko kubaga kugoye cyane kwamaze igihe kinini gukorwa n'inzobere enye zo mu bice byihariye kandi bitandukanye by'ubuvuzi.
Hejuru y'ibyo uko kubaga, kwasabye kwitonderwa ku gipimo cyo hejuru, kwakozwe mu byiciro bibiri.
Icyiciro cya mbere cyamaze amasaha atandatu, icyiciro cya kabiri cyo kubaga cyakozwe nyuma y'ibyumweru bibiri na cyo kimara hafi amasaha atandatu.
Izi nzobere kandi zikomeje gukurikirana uku kuboko kw'umurwayi kwasubijwe ku mubiri.
Mu kubaga, "hibanzwe cyane cyane ku gusubiranya igufa n'imitsi y'ibanze itwara amaraso, iyo mitsi yongeye guhuzwa kugira ngo akaboko kari kacitse kongera gukora.
"Inzobere zanzuye ko nyuma yo gusubiranya imitsi, n'igufa, udutsi duto n'imikaya byo bihabwa igihe bigakorwaho nyuma, nuko kubagwa bigakorwa mu byiciro."
Dr Anteneh, wemeza ko igufa ryacitse ryongera rigasubirana iyo rihujwe, yanasobanuye ko imitsi itwara amaraso na yo yongera igahuzwa igice cyari cyavuyeho kikongera kubona amaraso.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Uwo musore wari wacitse ukuboko azakomeza gukoreshwa imyitozo ifasha uru rugingo kongera gukora nka mbere nyuma yo gusubizwa ku mubiri we.
Dr Anteneh avuga ko uyu musore, wasubiye aho yakoreraga nyuma y'igihe abazwe, ubu "ameze neza".
Gukoresha imikaya minini y'umubiri wacu mu gukorwa ibikorwa nko kugenda, kwiruka, gusimbuka, guterura ibintu…bizwi nka 'gross motor skills'.
Naho 'fine motor skills' ni aho umuntu akoresha imikaya mito mu bikorwa nko mu kwandika, gufata ikintu gito, gufungura urugi…
Nyuma yo kubagwa nk'ukwakorewe uyu musore, abanza gukorerwa ubuvuzi buzwi nka 'physiotherapy' burimo imyitozo ya 'fine motor skills', nk'uko uriya muganga abivuga.
Dr Anteneh avuga ko nyuma ya 'physiotherapy' hari amahirwe ko ukuboko kw'uriya musore kuzongera gukora nk'uko kwakoraga mbere.
Nta makuru agaragaza ko muri Ethiopia hari ukundi kubaga nk'uku kwo gusubizaho urugingo nk'akaboko kwakozwe neza mbere.
Iki gikorwa izo nzobere zakoze ubu birimo gufatwa nka kimwe mu ntambwe zikomeye cyane zitewe n'ubuvuzi bwa Ethiopia muri iyi myaka, mu gihugu gisanzwe gifite ibibazo bitandukanye mu buvuzi.
Dr Anteneh avuga ko ubukene bw'abaganga b'inzobere hamwe n'ibikorwa remezo bigezweho ari zo mbogamizi zituma batabasha gukora ubuvuzi nk'ubu muri Ethiopia.













