'Umubiri w'umugore ntukwiye guhindurwa isibaniro' – Thérèse Kayikwamba agiye kurega 'abamusebeje' ku kuba atwite

Minisitiri Therese Kayikwamba

Ahavuye isanamu, RDC_Minafet

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko agiye kurega abagabo babiri n'igitangazamakuru kimwe avuga ko batangaje amagambo n'amashusho 'y'ibinyoma no gusebanya' ku buzima bwe bwite.

Mu itangazo yavuze ko ari 'bwite' yashyize ku rubuga X, Thérèse Kayikwamba yavuze ko ibyo byatangajwe yise 'ibitero' byagerageje guhindanya "ibihe byakabaye iby'ubuzima bwite n'ibyishimo by'umuryango wanjye".

Kayikwamba akoze ibi nyuma y'amakuru amaze iminsi avugwaho ibitandukanye ko yaba atwite, ibyagarutsweho na benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Abaharanira uburenganzira bw'abagore banenze amagambo yibasiye ubuzima bwe bwite muri iki gihe.

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko "imbere y'ibinyoma" afite inshingano zo "kurengera umwana wanjye, kubungabunga umuryango wanjye" no gukomeza inshingano ze z'akazi.

Yavuze ko abanyamategeko be bagiye gukurikirana Pero Luwara ukorera mu Bubiligi na Emmanuel Banzunzi ukorera muri Suède bombi bafite, buri umwe, sheni kuri YouTube, hamwe n'ikinyamakuru CongoIntelligence.

Mu itangazo rye, Kayikwamba yavuze ko ibimenyetso bazashingiraho barega bamaze kubikusanya.

Avuga ko iki gikorwa agiye gukora kiri mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa "ku mubiri cyangwa mu magambo" rikorerwa abagore "rikomeje muri sosiyete zacu."

Ati: "Nta mugore, wo mu mirimo ya rubanda cyangwa utayirimo, ukwiye kubona umubiri we cyangwa ubuzima bwe bwite buhindurwa isibaniro ry'urugamba."

Minisitiri Kayikwamba ni umwe mu bagore bafite ijambo rikomeye muri politike ya DR Congo. Yagaragaye henshi avuganira igihugu cye ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo.

Yamenyekanye cyane mu bihe yagiye ahangana - muri dipolomasiya nko muri ONU - n'abahagarariye u Rwanda ashinja iki gihugu gufasha umutwe wa M23, ibyo u leta y'u Rwanda n'abayihagarariye bahakana.

Impirimbanyi z'uburenganzira bw'abagore zinenga ibikorwa byo kwibasira abagore n'abakobwa bishingiye ku mubiri wabo.

Kayikwamba yavuze ko abanyamategeko be bagiye kumushakira ubutabera naho we agakomeza kwibanda ku mirimo ye nka minisitiri.