Rwanda: Imvo n'Imvano ku itegeko ryemera gushyingiranwa utarageza ku myaka 21 (igice cya 2)
Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n'Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki 24 z'ukwa 5 mu 2025. Dukomeje uruhererekane rw'ibiganiro nagiye gukorera i Kigali mu Rwanda.
Uyu munsi turabagezaho igice cya kabiri cy'ikiganiro kivuga ku itegeko riherutse gushyirwaho mu Rwanda ryemerera abakobwa n'abahungu gushyingiranwa batagejeje ku myaka 21 yari yemewe n'amategeko.
Iryo tegeko ryashyizwe mu igazeti ya leta mu kwezi kwa 6 kw'umwaka ushize, rikavuga ko umusore cyangwa inkumi bagejeje ku myaka 18 bashobora gushyingirwa byemewe n'amategeko.
Hari abasanga iri tegeko rizaha urubuga abasanganywe ingeso yo gusambanya abana bato ndetse rikazanadindiza imibereho y'urubyiruko mu gihe rwinjiye mu rushako hakiri kare.
Gusa hari n'abandi bashyigikiye iri tegeko bavuga ko rizakemura ibibazo nk'icy'abana baterwaga inda bakarera abana bonyine kandi abazibateye bifuzaga kubana na bo bakazitirwa n'amategeko.

Ku ruhande rw'ababyeyi na ho ibitekerezo kuri iyi ngingo biratandukanye. Hari abasanga imyaka 18 ari micyeya cyane, ariko bakumva itegeko ryashyigikirwa mu gihe hari impamvu zikomeye zitanzwe.
Abatumire bacu bari Christine Mukabunani, Depite wo mu ishyaka PS Imberakuri, Géraldine Muhawenimana uzwi ku izina rya Mugwiza Gerry, impirimbanyi y'uburenganzira bw'abakobwa n'abagore, akaba yarashyigikiye iri tegeko, na Joséphine Mukamusoni, umwe mu babyeyi.
Twari twanatumiye abamaze gushakana batagejeje ku myaka 21 hamwe n'abo muri minisiteri y'umuryango yateguye iri tegeko ariko ntibashoboye kuza.
Muri iki gice cya kabiri kandi muraza no kumva icyo inzobere mu mibanire y'abantu avuga kuri iki kibazo, uwo ni Jane Abatoni Gatete, umunyamabanga nshingwabikorwa mu muryango w'ubujyanama ku ihungabana, ARCT-Ruhuka.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Félin Gakwaya.


