Rwanda: Imvo n’imvano ku itegeko rishya ry’umuryango ryemerera ugushyingirwa ku myaka 18
Imvo n’Imvano uyu munsi tariki ya 27 z’ukwezi kwa 7 umwaka wa 2024 turavuga ku itegeko rishya ry’umuryango ryemerera umusore cyangwa inkumi wujuje imyaka 18 kuba yashyingirwa byemewe n’amategeko mu gihe agaragaje impamvu zumvikana.
Ibi ariko ntibikuraho ko imyaka yemewe n’amategeko yo gushyingirwa ari 21.
N’ubwo bimeze gutyo ariko hari abasanga iri tegeko rizaha urubuga abasanganywe ingeso yo gusambanya abana bato ndetse rikazanadindiza imibereho y’urubyiruko mu gihe rwinjiye mu rushako hakiri kare.
Gusa hari n’abandi bashyigikiye iri tegeko bavuga ko rizakemura ibibazo nk’icy’abangavu baterwaga inda zitateguwe bakarera abana bonyine kandi abazibateye bifuzaga kubana na bo bakazitirwa n’amategeko.
Muri iki kiganiro turajya mu bice bitandukanye by’igihugu duhe ijambo benshi mu bifuje gutanga ibitekerezo kuri iki kibazo.Turavugana kandi n’umwe mu banyamategeko batanze ibitekerezo mu ihindurwa ry’itegeko ry’umuryango.
Ikiganiro cyo kuri uyu wagatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana