Rwanda: Imvo n'Imvano ku gutandukana kw'abashakanye mu itegeko rishya ry'umuryango

Insiguro y'amajwi, Rwanda: Imvo n'Imvano ku gutandukana kw'abashakanye mu itegeko rishya ry'umuryango
Rwanda: Imvo n'Imvano ku gutandukana kw'abashakanye mu itegeko rishya ry'umuryango

Amahoro y'Imana kuri mwe mwese muteze amatwi BBC, ni umwanya w’ikiganiro Imvo n’Imvano. Turi ku wa gatandatu tariki 3 z’ukwezi kwa 8 umwaka wa 2024.

Ikiganiro cyacu uyu munsi, turacyari ku mushinga w’itegeko rishya ry’umuryango mu Rwanda rikubiyemo ibijyanye n’imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura n’ibijyanye n’imimerere y’abantu.

Uyu munsi turavuga ku ngingo irebana no gutandukana hagati y’abashakanye iri muri iri tegeko rishya ryemejwe n’inteko inshingamategeko y’u Rwanda mbere y’uko icyura igihe mu kwezi kwa 7 uyu mwaka.

Zimwe mu mpinduka zirimo ni nko kumvikana icungamutungo mu ibanga.

Itegeko rishya riha umucamanza "ububasha bwo gusuzuma ibijyanye no kugabana umutungo, no kuba yakwemeza kutagabana mu buryo bungana mu gihe ubutane bubaye mbere y’imyaka itanu".

Ikindi kandi, ni uko mu gihe cyo gushyingira, umwanditsi w’irangamimerere abujijwe gutangaza mu ruhame uburyo abashakanye bahisemo gucunga umutungo wabo.

Ikindi gishya kiri muri iri tegeko, ni uko mu rubanza rwo gutandukanya abashakanye, mu gihe umwe avuga ko atagabana na mugenzi we umutungo bafite mu buryo bungana, umucamanza azajya aha agaciro "imirimo yakozwe n’umwe mu bashakanye yo kwita ku rugo idahemberwa" nko kwita ku bana, abarwayi mu rugo, abakuze mu rugo, kuvoma cyangwa guteka, n’iyindi.

Ikiganiro cyo kuri uyu wa gatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.