Ubushinwa bwamaganye icyemezo cya Israel cyemera Somaliland nk'igihugu cyigenga

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ubushinwa bwiyongereye ku bihugu bitandukanye hamwe n'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika mu kwamagana ko Somaliland - imwe mu ntara zigize Somalia - yemerwa nk'igihugu cyigenga.
Minisitiri wungirijwe ushinzwe itangazamakuru muri ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa, Lin Jian, asubirwamo n'ibiro ntaramakuru Reuters avuga ko "nta gihugu na kimwe gikwiye gushishikariza cyangwa gushyigira imitwe n'amashyaka ashaka kwitandukanya n'ibihugu kubera inyungu bwite".
Lin Jian yanasabye abakuriye Somaliland guhagarika "ibikorwa byo kwitadukanya no gukorana n'ingabo cyangwa imbaraga zituruka hanze".
Ubushinwa bwatangaje ko bushyigikiye ubumwe bwa Somalia.
Ubushinwa busanzwe bureba ijisho ribi Somaliland kuko ifite umubano n'ubucuti bwihariye na Taiwan kandi na yo yifata nk'igihugu cyigenga imbere y'Ubushinwa bufata Taiwan nk'intara yayo.
Taiwan na Somaliland bifitanyije urugamba rwo guharanira kuba ibihugu byigenga.
Kuva mu 1991 Somaliland yatangaje ko ari igihugu cyigenga umujyi wa Hargeisa nk'umurwa mukuru kandi ikomeza kubiharanira ariko nta gihugu cyigeze kiyemera nka leta yigenga ku rwego mpuzamahanga.
Ibihugu bimwe na bimwe byagiye bishyira ibiro bibihagarariye muri Somaliland kubera inyungu za politike n'ubucuruzi ako gace gakora ku nyanja gatanga.
Ibyo bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Djibouti, Ethiopia, Turkiya, Kenya, Ubwongereza, Denmark, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE).
Somaliland kandi ifitanye umubano wihariye na Taiwan yo inabona Somaliland "nk'umuvandimwe" kuko bisangiye kuba biharanira kuba ibihugu byemewe ko byigenga.
Ku wa gatanu w'icyumweru gishize nibwo Israel yaje gutangaza ko yemeye Somaliland nk'igihugu cyigenga, iba igihugu cya mbere ku isi gikoze ibyo.
Ni umwanzuro wishimiwe na Somaliland ariko unamaganirwa kure n'ibindi bihugu cyane ibyo muri Africa ndetse n'umuryango wa Africa yunze ubumwe kuko muntego zayo harimo kurinda ubusugire no gushyira hamwe kw'ibihugu bigize uwo muryango.










