Amerika igiye kuganira n'inshuti zayo z'i Burayi ku ntambara yo muri Ukraine

Itsinda ry'abasirikare b'abakorerabushake b'abagore bari mu myitozo yo kurasa, aha ni mu mujyi wa Bucha muri Ukraine. Bose bambaye imyenda yijimye ndetse bazengurutse imbunda iri ku meza iriho urubura.

Ahavuye isanamu, Getty Images

    • Umwanditsi, Victoria Bourne
    • Igikorwa, BBC News

Steve Witkoff, intumwa yihariye ya Perezida w'Amerika Donald Trump, hamwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Marco Rubio baragirana ibiganiro na bagenzi babo b'i Burayi i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa kane, bigira hamwe umuhate wo kurangiza intambara muri Ukraine.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga na minisitiri w'ingabo ba Ukraine bageze i Paris kwitabira ibyo biganiro.

Ibyo biganiro, binitabirwa na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza David Lammy, ni wo mu muhate wa mbere wo ku rwego rwo hejuru cyane w'Uburayi n'Amerika ubayeho kuva muri Gashyantare (2) muri uyu mwaka.

Abadipolomate b'i Burayi bavuze ko bazashishikariza Amerika kotsa igitutu kurushaho Uburusiya kugira ngo bwemere agahenge nta yandi mananiza.

Umutegetsi umwe yagize ati: "Turashaka ko Amerika ikoresha inkoni kurushaho mo gacyeya."

Ibikorwa bikomeje byo gushaka kugera ku gahenge birimo kuba nyuma y'iminsi ishize Uburusiya bugabye igitero cya misile mu mujyi wa Sumy muri Ukraine cyishe abantu nibura 35 kigakomeretsa abandi 117.

Mbere muri uku kwezi kwa Mata (4), abantu nibura 18 biciwe mu gitero mu gace gatuwemo ko mu mujyi wa Kryvyi Rih muri Ukraine.

Ku wa gatatu nijoro, abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko igitero cy'indege nto y'intambara itajyamo umupilote (drone) cyishe abantu batatu, barimo n'umukobwa muto, mu mujyi wa Dnipro muri Ukraine.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Witkoff na Rubio barahura na Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron n'itsinda rye, mbere yuko Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Rubio ahura na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza Lammy na mugenzi we w'Ubufaransa n'uw'Ubudage. Abajyanama ku mutekano w'ibihugu w'i Burayi na bo baritabira iyi nama.

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika yavuze ko hibandwa ku kuntu intambara yarangizwa muri Ukraine, ndetse ko Witkoff aza kugeza ku bari muri iyo nama ibyo yaganiriye na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin mu nama bagiranye mu cyumweru gishize.

Andriy Yermak, umukuru w'ibiro bya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yavuze ko "turimo gukora ku bibazo by'ingenzi ku mutekano wa Ukraine n'Uburayi bwose".

Muri Gicurasi (5) mu mwaka wa 2023, mbere yuko yongera gutorwa nka Perezida w'Amerika, Trump yavuze ko azashobora kurangiza intambara hagati y'Uburusiya na Ukraine "mu masaha 24".

Ubutegetsi bwe bwakoze ku kunoza cyane umubano wabwo n'Uburusiya, mu gihe ubwo butegetsi bushaka kugeza ku gahenge hagati y'Uburusiya na Ukraine.

Mbere, Zelensky yaburiye ko Ukraine itazemera amasezerano y'amahoro niba itayagizemo uruhare.

Ubushyamirane hagati ya Trump na Zelensky buri ku kigero cyo hejuru kuva bombi baterana amagambo mu buryo bukomeye mu biro bya perezida w'Amerika (White House) muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo Trump yacyahaga Zelensky ku kuba ataratangiye ibiganiro by'amahoro n'Uburusiya mbere.