Umujinya mu Buhinde nyuma ya video y'abagore bambaye ubusa bashorewe bakubitwa n'imbaga mu muhanda

Ahavuye isanamu, AFP
Video yerekana abagore bambaye ubusa bashorewe n’ikivunge cy’abantu mu muhanda muri leta ya Manipur yo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba yateje uburakari muri iki gihugu.
Polisi iravuga ko yatangiye ikirego ku gufata abagore ku ngufu mu kivunge kandi hari umugabo wafunzwe, yongeraho ko n’abandi bari bufatwe vuba.
Minisitiri w’intebe Narendra Modi yavuze ko ibi “bikojeje isoni Ubuhinde” kandi “nta wabikoze utazabibazwa”.
Hashize amezi abiri hatangiye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri leta ya Manipur, Narendra Modi yari ataragira icyo abivugaho.
Yagize ati: “Ndizeza igihugu ko, amategeko azakurikizwa mu bubasha bwayo bwose. Ibyabaye ku bakobwa ba Maninpur ntibishobora kubabarirwa”.
Urukiko rw’Ikirenga narwo rwatangaje impungenge zarwo kuri iki gikorwa. Umukuru warwo DY Chandrachud yavuze ko urukiko “rwababajwe cyane n’aya mashusho” asaba leta kugira icyo ikora.
Polisi ivuga ko urugomo kuri aba bagore rwakozwe tariki 4 Gicurasi (5) ariko rwavuzwe mu binyamakuru none kuwa kane nyuma y’uko video ibyemerekana ikwiriye ku mbuga nkoranyambaga.
Leta y’Ubuhinde yasabye imbuga nkoranyambaga zose gusiba iyo video ku mbuga zayo.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Nibura abantu 130 barapfuye abandi 60,000 bava mu byaba kubera urugomo rushingiye ku moko rwatangiye hagati y’aba-Meitei n’aba-Kuki muri Gicurasi i Manipur.
Leta ya Manipur ni akarere k’imisozi mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Ubuhinde gahana imbibi n’igihugu cya Myanmar. Kakunze kwibasirwa n’imyivumbagatanyo, imitwe yitwaje intwaro, n’ubushyamirane bushingiye ku moko mu myaka za mirongo ishize. Hari igihe muri iyi leta habarwaga imitwe 30 y’inyeshyamba.
Iyi video iteye ubwoba y’abo bagore babiri yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga kuwa gatatu. Iberekana bakururwa kandi bakubitwa n’ikivunge cy’abagabo baberekeza mu mbuga.
Umwe mu bakuriye ubwoko yavuze mu itangazo ko ibi byabereye mu karere ka Kangpokpi bikorewe abagore bo mu bwoko bw’aba-Kuki.
Bivugwa ko aba bagore baje gusambanywa ku ngufu n’abagabo benshi.

'Ibi ntibikwiye kubaho mu Buhinde bwa none'
Geeta Pandey, BBC News, Delhi
Birazwi neza ko imibiri y’abagore kenshi ihindurwa aho kurwanira mu gihe cy’imyivumbagatanyo n’ubushyamirane, kandi gufatwa ku ngufu bigahindurwa intwaro y’ubugome yo kubahana.
Ibi byakorewe umugore n’umukobwa we b’aba-Kuki, bambuwe ubusa bagashorerwa bakubitwa bacunaguzwa n’ikivunge cy’abagabo i Manipur, ni urugero rwa vuba rw’ibi.
Aya mashusho yerekana aba bagore barira, baboroga mu kababaro kandi basaba imbabazi aba bagizi ba nabi ngo babagirire impuhwe ateye agahinda kuyareba.
Kuba hari uwa mbere wafashwe nabyo bikozwe nyuma y’umujinya wabonetse ku bintu byabaye mu minsi 78 ishize bikabwirwa polisi mu mezi arenga abiri ashize ntibiha isura nziza ubutegetsi – cyane cyane kuko benshi mu bagabo baboneka muri aya mashusho byoroshye kubamenya.
Gusa umujinya wa benshi mu Buhinde wakurikiye iyi video imaze kuboneka watumye aya mabi ajya kumugaragaro. Byazamuye kandi ibibazo ku butegetsi bwananiwe gufasha abahohotewe – amaherezo bisunikira Modi kugira icyo avuga.
Kugira ngo bagarure icyizere ku bantu muri leta ya Manipur yibasiwe n’urugomo, cyane cyane kuri ba nyamucye b’aba-Kuki, abategetsi ubu bagomba guhita bakora bakurikirana abahohoteye bariya bagore. Ibi ntibikwiye kubaho mu Buhinde bwa none.

Uriya mukuru w’ubwoko yavuze ko “gusambanya ku ngufu mu kivunge bariya bagore byabaye nyuma y’uko umudugudu utwitswe n’abagabo babiri umwe w’imyaka yo hagati n’undi utaragira imyaka 20 – bakubiswe n’ikivunge bagapfa”
Ibyakorewe bariya bagore byavuzweho bikomeye n’abanyapolitike hose mu Buhinde.
Smriti Irani, minisitiri ushinzwe ubwoko bwa ba nyamucye yavuze ko ibyabaye ari “amabi akabije yakozwe na muntu”.
Benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi nabo bamaganye ishyaka riri ku butegetsi ko ridakora ibikwiye mu guhagarika urugomo muri iriya leta.
Priyanka Gandhi Vadhra ukuriye rimwe mu mashyaka yagize ati: “Amashusho y’ibyakorewe abagore b’i Manipur ashenguye umutima”.
Naho minisitiri mukuru w’umujyi wa Delhi yagize ati: “Igikorwa nk’iki cy’urwango ntabwo kigomba kwihanganirwa muri sosiyete y’Ubuhinde.”













