‘Maze kubengwa n’abasore bagera kuri za mirongo kubera inkwano’

Gunjan Tiwari avuga ko atazatanga inkwano kugira ngo arongorwe

Ahavuye isanamu, GUNJAN TIWARI

Insiguro y'isanamu, Gunjan Tiwari avuga ko atazatanga inkwano kugira ngo arongorwe
    • Umwanditsi, Geeta Pandey
    • Igikorwa, BBC News, Delhi

Inkwano zabujijwe n’amategeko mu Buhinde kuva mu 1961, ariko umuryango w’umugeni uracyategerezwaho impano, imyenda, cyangwa imirimbo y’agaciro uha umuryango w’umukwe.

Ubu, umukobwa w’imyaka 27 w’umwalimukazi mu mujyi wa Bhopal hagati mu Buhinde yatangije inyandiko isinywaho na benshi isaba leta kohereza abapolisi ahabera ubukwe gusaka kugira ngo irangize “iki kibi mu bantu”.

Gunjan Tiwari (siryo zina rye nyakuri) yabwiye BBC ko inyandiko ye ishingiye kubyo ubwe ahura nabyo aho amaze kubengwa n’abasore za mirongo kubera inkwano.

Biheruka kumubaho muri Gashyantare(2) aho se yatumiye iwe umusore n’umuryango we yizeye ko uyu yamubera umukwe.

Nyuma y’uko abashyitsi n’abasangwa bamaze kuganira by’ibanze, Gunjan yinjiye mu ruganiriro, atwaye akantu kariho icyayi n’udufatisho by’abashyitsi.

Avuga ko muri icyo gikorwa yumvaga “abangamiwe”.

Kuri telephone ari mu rugo iwabo yarambwiye ati: “Buri wese yarandebaga, bose barimo nko kugupima.”

Imyiteguro myinshi iba yakozwe igendanye n’igihe n’uburyo Gunjan ari bugaragare imbere y’abashyitsi. Nyina yari yamuhitiyemo umwambaro w’icyatsi kuko aba aziko umukobwa we aba acyeye rwose iyo awambaye. Yamugiriye inama kandi yo kudaseka kuko byatuma bita ku menyo ye y’impingikirane.

Ni umwitozo Gunjan amaze kumenyera cyane – ibi amaze kubikora inshuro esheshatu mu myaka myinshi.

Ibibazo bamubaza nabyo arabimenyereye – ni amashuri ye n’akazi ke, ndetse niba azi guteka.

Mbere yo kwinjira mu ruganiriro, yari yumvise ko ababyeyi be babajije se w’umukwe wabo uko inkwano bashaka zingana. Ati: “Twari twumvise ko bashaka miliyoni eshanu kugera kuri esheshatu z’amarupiya (70,000,000Frw – 84,000,000Frw). Ubwo papa yamubazaga, undi yavuze atebya ngo ‘niba umukobwa wanyu ari mwiza, turabagabanyiriza’,”.

Uko ibiganiro bikomeza, Gunjan yamenye ko batari bubagabanyirize – ndetse abashyitsi bamubajije ku menyo ye n’akabyimba yari afite mu gahanga.

Nubwo inkwano itemewe n'amategeko mu Buhinde kuva mu 1961, iracyakomeza gutangwa

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Nubwo inkwano itemewe n'amategeko mu Buhinde kuva mu 1961, iracyakomeza gutangwa
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nyuma y’icyayi, ubwo Gunjan yari ahawe iminota micye yo kuvugana n’umukwe ukwabo, yabwiye umusore ko atarongorwa kubera inkwano.

Yarambwiye ati: “Nawe yemeye ko ari ikintu kibi kiri mu bantu”, yongeraho ko byatumye yumva uyu musore atandukanye n’abandi amaze kubona kugeza ubu.

Ariko nyuma y’akanya gato abo mu muryango w’umukobwa bahise bamenya ko Gunjan bamubenze.

Ati: “Mama abishyira ku myumvire yanjye irwanya inkano. Yarandakariye cyane kandi yamaze ibyumweru birenga bibiri atamvugisha.”

Mu myaka itandatu ishize, Gunjan avuga ko se yavuganye “n’imiryango hagati ya 100 na 150 y’abasore” kandi yahuye n’igera muri za mirongo. Gunjan ubwe amaze kwerekwa imiryango itandatu. Hafi ya yose, nk’uko abivuga, barananiranwe kubera inkwano.

Gunjan, afite impamyabumenyi ya master’s mu mibare kandi akurikirana amasomo yandi kuri ‘online’, ati: “Kubera uku kubengwa maze kwitera icyizere cyose.

“Iyo ntekereje neza, menya neza ko atari njyewe ufite icyo abura, ikibazo ni abantu bashaka inkwano. None nsigaye numva narabaye umuzigo ku babyeyi banjye.”

Nubwo inkwano – kuzitanga no kuzakira – bibujijwe n’amategeko kuva mu myaka irenga 60 ishize, 90% by’ugushyingirwa mu Buhinde ziba zirimo, nk’uko ubushakashatsi bushya bwabyerekanye.

Hagati ya 1950 na 1999 kwishyura inkwano kwose kwageze kuri miliyari 250 z’amadorari ya Amerika.

Imiryango y’abakobwa bizwi ko ifata inguzanyo nini cyangwa se ikagurisha ubutaka n’inzu kugira ngo ibone inkwano zifuzwa, nubwo ibi bitizeza ko umukobwa wabo azabaho yishimiwe.

National Crime Records Bureau, ikigo cya leta cyo kubarura no gusesengura ibyaha, kivuga ko abageni 35,493 bishwe hagati ya 2017 na 2022 – ni ikigereranyo cy’abagore 20 buri munsi – kubera ko batanze inkwano zidahagije.

Impirimbanyi zivuga ko inkwano ari imwe mu mpamvu mu Buhinde hari ubusumbane – ONU igereranya ko buri mwaka inda 400,000 zikurwamo nyuma yo kwisuzumisha bakamenya igitsina cy’umwana, batinya ko abakobwa bazabahenda babatangisha inkwano.

Mu nyandiko ye isaba Harinarayan Chari Mishra, umukuru w’igipolisi cya Bhopal, Gunjan avuga ko igisubizo cyonyine ari ugutera ahabereye ubukwe, bagata muri yombi abo basanze batanga cyangwa bakira inkwano.

Ati: “Ubwoba bwo guhanwa” buzafasha “guhagarika uyu mugenzo w’ubugome”.

Mu cyumweru gishize Gunjan yahuye na Chari Mishra amusaba kumufasha muri uru rugamba arimo.

Gunjan mu minsi ishize yahuye na komiseri wa polisi ya Bhopal witwa Harinarayan Chari Mishra gusaba ubufasha bwo kurwanya inkwano

Ahavuye isanamu, Gunjan Tiwari

Insiguro y'isanamu, Gunjan mu minsi ishize yahuye na komiseri wa polisi ya Bhopal witwa Harinarayan Chari Mishra gusaba ubufasha bwo kurwanya inkwano

Chari Mishra yarambwiye ati: “Inkwano ni ikibi mu bantu kandi twiyemeje kugica. Nategetse ibiro bya polisi byose hano gufasha umugore wese ubagannye.”

Gusa uyu mugabo avuga ko “polisi nayo ifite imbogamizi, ntabwo yagera ahantu hose kandi dukeneye ubukangurambaga buruseho kuri iki kibazo, kugira ngo imyumvire ihinduke.”

Kavita Srivastava impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore avuga ko polisi koko ishobora gufasha, ariko ko gukemura ikibazo cy’inkwano ari urugamba rw’urusobe.

Ati: “Ubuhinde ntabwo ari leta y’igitugu, gusa hari itegeko ribuza inkwano kandi dukeneye ko ryubahirizwa kurushaho.”

Uyu mugore avuga ko inkwano akenshi itaba ikintu kishyurwa rimwe, ko imiryango imwe n’imwe igira ubusambo ikomeza gusaba ibindi yewe na nyuma y’ubukwe, kuko “ni amafaranga yoroshye, ageza ku bukire bwihuse”.

Kavita atanga ingero z’abagore bahura n’ihohoterwa rihoraho mu ngo ndetse bakajugunywa hanze y’ingo zabo kuko imiryango yabo itabasha gukomeza guha imiryango y’umuhungu ibyo isaba.

Avuga ko umutwaro w’inkwano ushobora gucika gusa ari uko abagabo n’abagore bakiri bato batangiye kuganira iki kibazo, kandi ubwabo bakanga gutanga no kwakira inkwano.

Gunjan avuga ko yifuza kurongorwa kuko “ubuzima ni burebure kandi sinabubamo njyenine”, ariko ashimangira ko ubu nta nkwano azishyura.

Ariko uko iminsi itambuka, niko umuryango we urushaho gukora ibishoboka ngo umubonere umugabo.

Ati: “Muri benewacu aho dukomoka mu cyaro mu karere ka Etawah muri leta ya Uttar Pradesh, umukobwa ugize imyaka 25 afatwa nk’umugore ushaje ku isoko ryo kurongorwa.”

Bityo se buri gihe asoma mu binyamakuru ku rupapuro rw’abashaka abageni, ndetse yasabye benewabo guhora bamwumvira banamurebera ko hari aho bamubonera umukwe ukwiye umukobwa we.

Se kandi yinjiye mu itsinda ryo kuri WhatsApp ririmo abantu barenga 2,000 bo mu bwoko bwabo aho imiryango itanga imyirondoro y’abana babo.

Gunjan ati: “Benshi baba bashaka ubukwe bw’agatangaza bwatwara nka miliyoni eshanu z’amarupiya. Kandi data ashobora kubona nka kimwe cya kabiri cy’ayo gusa.”

Yongeraho ko kuba yifuza kurongorwa kandi adatanze inkwano nabyo ubu byarushije kugora ababyeyi be.

Ati: “Data avuga ko hashize imyaka itandatu gusa atangiye kunshakira umugabo. Avuga ko nta nkwano atazashobora kumbonera ukwiye nubwo yashakisha imyaka 60”.