Umugati urimo igihaza, uwukora arifuza ko wagera hose mu Rwanda

- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Valence Ruhorimbere avuga ko ibihaza ari ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri kandi bishobora kuvamo ibindi biribwa. Mu kuzamura agaciro kabyo, iyi nzobere mu by'imirire yashinze uruganda rukora imigati n'amandazi rukoresheje n'ibihaza.
Iwacu Bakery Solutions ni uruganda rwa Ruhorimbere ruri mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo mu burasirazuba bw'u Rwanda.
Ifarini ikomoka ku ngano hamwe n'ibihaza ni iby'ibanze bikoreshwa mu gukora imigati bashyira ku isoko.
Aka ni agace keramo ibihaza byinshi, nk'uko abivuga, arateganya ko uru ruganda rwe ruzazamura ubukungu bw'ababihinga kuko ruzajya rubagurira umusaruro.
Ruhorimbere, w'imyaka 29, ati: "Ibihaza birahari byinshi cyane. Nabonaga byangirika ntekereza icyo nabikoramo kandi nanjye nkabonamo inyungu."
Avuga ko yabanje gukora ubushakashatsi mbere yo gushinga uru ruganda agamije gushyira mu ngiro ibyo yize (food science), gutanga umurimo, no kongerera agaciro umusaruro.

Abakozi bagera ku icumi mu ruganda rwe nasanze buri wese ashishikaye mu nshingano ze, muri bo harimo Donatha Ishimwe umunyeshuri urimo kwimenyereza umwuga muri uru ruganda.
Ishimwe ati: "Umwihariko w'uyu mugati ni uko urimo igihaza kandi na cyo kikagira intungamubiri nyinshi".
Ruhorimbere avuga ko nubwo ibihaza ari ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri abaturage badakunda kubirya "kubera kutamenya" no kutamenya uburyo butandukanye bwo kubitegura. Aho ni ho yabonye ko yashora imari.
Ati: "Mu ifunguro rya mu gitondo hari igihe abaturage bifatira ibyo umubiri udakeneye kandi bakeneye imbaraga zo kujya ku kazi.

Ati: "Twebwe rero twizera ko bafashe iri rindazi cyangwa uyu mugati baba babonyemo ibyangombwa byose by'intungamubiri. Twakoze n'ubushakashatsi dusanga mu gukora iyi migati intungamubiri zidatakara ari nyinshi kuko nibura 70% zirasigara."
Ruhorimbere yizera ko ibihaza ubu bigiye guhindura ubuzima bw'abaturage ba hano, ko uretse kubaha intungamubiri mu mugati bazajya banagurisha uru ruganda ibihaza basaruye mu mirima yabo bakabona amafaranga.
Ati: "Igihaza kirahendutse, kandi [mu kugikoresha] ntitwongeramo isukari, bituma umugati tuwugurisha ku giciro gitoya. Ku bijyanye n'ingano (ubunini) ndetse n'igiciro umuturage aba ashubijwe."

Kugeza ubu isoko riracyari ritoya kuko abaturage batarumva agaciro k'iki gihingwa ari benshi, nk'uko abivuga.
Ubu avuga ko atunganya ibiro bitarenze 350 ku munsi bitewe n'isoko mu gihe uruganda rwe rufite ubushobozi bwo gukora imigati n'ibindi bipima toni eshatu ku munsi.
Icyifuzo cye ni ukwagura isoko rye rikarenga aka gace k'iburasirazuba kazwi nk'Umutara ibicuruzwa bye bikagera n'ahandi mu gihugu ndetse bikambuka n'imipaka y'igihugu.
Uretse imigati, Ruhorimbere avuga ko arimo gukora ubushakashatsi ku buryo igihaza yakibyazamo imitobe ndetse n'amavuta yava mu nzuzi zacyo.













