Uko yavuye mu turere tw'intambara muri RD Congo, agafungwa mu Bwongereza, akaba umuhanzi n'umujyanama ku bandi

- Umwanditsi, Alice Bhandhukravi
- Igikorwa, BBC London
Igihe Rosca Onya yari afite imyaka icyenda, yahungiye i London mu Bwongereza.
Igihugu cye cy'amavuko, Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), cyari cyinjiye mu ntambara yo gusubiranamo kw'abaturage. We na bashiki be bamaze imyaka ine baba mu nkambi z'impunzi, baratandukanye n'ababyeyi babo.
Amaherezo, abagize uwo muryango baje kongera guhura mu Bwongereza.
Kandi nubwo London hari ahantu hatekanye kurusha aho yari yarabaye mbere, ntabwo hari ubwikingo ntamakemwa kuri uyu muhungu.
We, abavandimwe be barindwi, nyina na se, bose babyiganiraga mu icumbi ry'ibyumba bibiri byo kuraramo.
Yarashotorwaga ku ishuri ryo mu gace ka Plumstead, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa London, kuko atavugaga Icyongereza, ndetse no mu rugo bahozwaga ku nkeke na se wari warahungabanye kubera imyaka yamaze afungiye muri gereza ya gisirikare, iryo hungabana akaritura abana be kandi barengana.
Kubera ubwoba bwo mu rugo no ku ishuri, Rosca yabonye amahwemo mu buzima bwo mu muhanda.

Ahavuye isanamu, Rosca Onya
Ati: "Abantu barannyegaga ariko nari mfite itsinda ry'abana bakuru kurushaho banyitagaho.
"Nagize uko kwiyumvamo ko hari aho mbarizwa nashakaga, nta nshuti n'imwe nari mfite, rero kuba ndi kumwe n'abo banaku mihanda byampaga kumva mfite abo turi kumwe kandi nakundaga kwiyumvamo ko bamfashe neza, rero nafatiyeho.
"Twajyaga dukina umupira w'amaguru ndetse bakangurira inyama z'inkoko zikaranze hamwe n'ifiriti, ubundi imodoka ikagira gutya igahagarara ngasabwa kujugunya ikintu mu modoka, ngayo nguko."
Icyo gihe ntiyari asobanukiwe ko yari arimo gutozwa n'igico cy'abagizi ba nabi, ndetse n'ingendo ngufi yakoraga atumwe n'abo bana bamuruta b'aho ku mihanda zatumye aba umufatanyacyaha mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge.

Ku myaka 17 yari yaramaze gutabwa muri yombi, aregwa gutunga imbunda, ahamwa n'icyaha ndetse akatirwa imyaka ine kugira ngo abaturage barindwe (Imprisonment for Public Protection, IPP) - igihano cyamaraga igihe kitazwi, ubu cyamaze gukurwaho.
Icyo gifungo cyo hasi hashoboka cy'imyaka ine cyaje guhinduka igifungo cy'imyaka 10.
Muri icyo gihe yagiye yimurirwa mu magereza 16 atandukanye.
Ati: "Nafungiwe muri gereza ya Belmarsh, gereza ya Isis (ifungirwamo urubyiruko rwakoze ibyaha).
"Bakomeje kugenda banyimura. Iyo namazemo igihe kirekire cyane kurusha izindi ni gereza ya Grendon - iyo gereza igamije gusubiza umuntu mu buzima busanzwe."
Ndetse aho ni ho Onya yahuriye n'umujyanama we, umusore waje kumuhindurira ubuzima - Jack Merritt.
Bombi, baharaniye ko Onya arekurwa ndetse baza kubigeraho, nuko nyuma yaho bakajya batanga ibiganiro ndetse bakavuga imbwirwaruhame ku ivugurura ry'amagereza.
Ariko mu Gushyingo (11) mu mwaka wa 2019, Merritt wari warize kuri Kaminuza ya Cambridge yo mu Bwongereza, wakoraga mu byo gusubiza imfungwa mu buzima busanzwe abinyujije muri gahunda yo kwigira hamwe yitwa 'Learning Together', yiciwe mu gitero cyo guterwa ibyuma (imbugita mu Kirundi) cyabereye ku iteme ry'i London ryitwa 'London Bridge'.
Yiciwe muri imwe mu nama zo gusubiza imfungwa mu buzima busanzwe, yicwa n'umuterabwoba Usman Khan.
Onya, wari uri mu nzira arimo kujya muri iyo nama ubwo icyo gitero cyabaga, yagize ati: "Cyagize ingaruka zikomeye kuri buri muntu wese wari uyirimo, mu mitekerereze, ku mubiri.
"Namaze igihe kirekire ntameze neza."

Ahavuye isanamu, PA Media
"Jack Merritt yatumye ngira ugusobanukirwa hamwe n'amahoro no kwizera ikiremwamuntu. Muri macye, ngibyo ibyo yanzaniye, hamwe n'urukundo.
"Ntiyabonaga ko wahoze uri umuntu ukora ibi cyangwa se biriya - yabonaga gusa umuntu ushaka gushyikirana na we, ndetse agashaka gufasha [kugira icyo agufasha]."
Indirimbo ya mbere ya Onya yamamaye ni iyirimo icyubahiro yahaye Merritt, yasohoye mu mwaka wa 2020 ku isabukuru y'umwaka umwe yishwe.
Iyo ndirimo yitwa 'Jack' irimo amagambo agira ati:
Impinduka Jack yashakaga ubu zirimo kuba byihuse,
Izina rye ni ejo hazaza ndetse ryifitemo n'ahashize,
Akomeje kubaho aganje binyuze mu masomo yigishije,
Akomeje kubaho aganje muri buri bitekerezo.
Mu Cyongereza:
The changes Jack wanted now happening fast,
His name is the future and a bit of the past,
He lives on strong with the lessons he taught,
He lives on strong in every thought.
Ubu, Onya akoresha umuziki we mu gukira.
"Ubaye warabonye ibyo nabonye n'aya maso yanjye", ni ko arapa avuga, akomoza kuri DRC, ariko ibyo avuga bishobora no gukoreshwa ku bibazo yabayemo mu buzima bwe kugeza ubu.
Inzu itunganya umuziki, yitwa World Heart Beat, yo mu gace ka Vauxhall i London, yiyemeje kuzamura impano z'urubyiruko.
Onya amaze ibyumweru gusa ageze mu itsinda ry'umuziki arimo kuri ubu ariko bamaze guhuza neza cyane, bakungikanya mu njyana ya 'rap' na 'afro-soul'.
Arimo no gukora kuri gahunda igamije gufasha urubyiruko rushobora kwisanga mu bibazo.
Yavuze ko atanga imfashanyo y'amafaranga avuye mu bitaramo bye akayiha imiryango y'abagiraneza "yakira urubyiruko ikarukura mu mihanda ikaruha amahirwe".
Inama agira urwo rubyiruko ni: "Ntimucogore.
"Ntimwitere icyizere, ntimwizirike ku bintu bitabagirira akamaro cyangwa byabateza ibibazo nyuma yaho, mukomeze gusa kugira icyerekezo no kwiyitaho.
"Mukomereze aho gusa, no kwiyitaho."

Onya yavuze ko ingorane yahuye na zo n'ibyo yatakaje bitamworoheye guhangana na byo.
Agira ati: "Kuri jyewe, gereza yanyigishije kwihangana no kudacika intege, cyane cyane igihe utazi igihe uzafungurirwa.
"Ndetse ukisanga uri imbere y'abantu bakavuga ngo ni mu mwaka utaha [uzafungurwa], nuko bikarangira imyaka ishize ari umunani.
"Kuri jyewe gereza yanyigishije kwihangana.
"Nemera ko abantu bakwiye rwose guhabwa andi mahirwe. Ndetse nemera ko dukwiye rwose kwegera urubyiruko tukaruzamura, kuko hari ibintu bibi cyane biberayo.
"Icyo nshaka gusa ni ugutanga umusanzu wanjye muto, niba njyanye abantu batatu cyangwa bane bakankurikira, ubwo mba nkoze akazi kanjye."













