Inzobere ivuga ko ubushita bw'inkende atari Covid nshya kandi ko bushobora guhagarikwa

Ahavuye isanamu, Getty images
- Umwanditsi, Michelle Roberts
- Igikorwa, Umwanditsi mukuru wa BBC ku buzima
Ikiza cy'ubushita bw'inkende, bunazwi nka Mpox, "ntabwo ari Covid nshya" kuko abashinzwe ubuvuzi bazi neza uburyo bwo guhagarika ikwirakwira ryacyo, nkuko bivugwa n'inzobere yo ku rwego rwo hejuru yo mu ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).
Nubwo hari impungenge za nyazo (zifite ishingiro) ku bwoko bushya bw'iyo virusi, ndetse hakaba harabayeho impuruza ku rwego rw'isi, umukuru wa OMS mu karere k'Uburayi Dr Hans Kluge yabwiye abanyamakuru ko twese hamwe dushobora – kandi tugomba – guhashya ubushita bw'inkende.
Yanavuze ko hagize igikorwa (gukora) gikomeye ubu – harimo no gutuma inkingo zigera mu duce tuzicyeneye cyane – bishobora guhagarika ikindi cyiciro cyo gushya ubwoba no kugira uburangare.
Mu cyumweru gishize, umuntu wagaragayeho ubwoko bushya bwa Clade 1b bw'ubushita bw'inkende yabonetse muri Suède (Sweden) ndetse afite aho ahuriye n'ikiza kirimo kwiyongera muri Afurika.
Ubushita bw'inkende bumaze kwica abantu barenga 570 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva uyu mwaka watangira, naho abagera ku 16,700 bamaze kubwandura muri icyo gihugu. Buvugwa ko ari ubwoko bwa Clade 1b.
Inzobere zivuga ko hakiri byinshi byo kwiga kuri ubwo bwoko bushya ariko ko bushobora kuba bukwirakwira mu buryo bworoshye kurushaho, bugateza indwara ikaze kurushaho.
Nta bwoko bwa Clade 1b bwari bwaboneka mu Bwongereza – ariko inzobere ziburira ko ubwo bwoko bushobora gukwirakwira keretse hagize igikorwa ku rwego mpuzamahanga.

Ubundi bwoko butandukanye bwa Clade II bw'ubushita bw'inkende, ni bwo bwabaye intandaro y'ikiza cyo mu mwaka wa 2022, mu ntangiriro cyibasiye Uburayi ndetse ubwo bwoko bukomeje kugaragara mu bice byinshi by'isi.
Ariko inzobere zizi uburyo bwo kurwanya ubushita bw'inkende, hatitawe ku bwoko bwabwo – binyuze mu gikorwa kitavangura cy'ubuzima rusange no kubona inkingo mu buryo bungana, nkuko bivugwa na Dr Kluge.
Iyi virusi y'ubushita bw'inkende, iteza guhinda umuriro no kugira ibiheri ku mubiri, ishobora kwandurira mu gukoranaho ku mubiri n'ibikomere by'uyirwaye, harimo no mu mibonano mpuzabitsina.
Bukwirakwira mu buryo bwihuse
Dr Kluge yavuze ko ibyago byuko ubushita bw'inkende bugera ku baturage bose biri hasi.
Yagize ati: "Tugiye kujya muri guma mu rugo mu karere ka WHO k'Uburayi, ni iyindi Covid-19? Igisubizo kirasobanutse: 'oya'."
Dr Kluge yagize ati: "Mu myaka ibiri ishize, twahagaritse ubushita bw'inkende i Burayi tubicyesheje kugera mu buryo butaziguye ku bibasiwe cyane b'abagabo bakorana imibonano n'abagabo.
"Mu 2022, ubushita bw'inkende bwatweretse ko bushobora gukwirakwira mu buryo bwihuse ku isi.
"Dushobora, kandi tugomba, guhashya ubushita bw'inkende twese hamwe – mu turere no ku migabane.
"Tuzahitamo gushyiraho uburyo bwo guhagarika no guca ubushita bw'inkende ku isi cyangwa tuzinjira mu kindi cyiciro cyo gushya ubwoba, nuko tugire uburangare?"
Dr Kluge yongeyeho ko ubu abantu hafi 100 bashya banduye ubwoko bwa Clade II bw'ubushita bw'inkende batangazwa mu karere k'Uburayi buri kwezi.
Abakorera ingendo mu duce two muri Afurika twagaragayemo ubushita bw'inkende bagiriwe inama yo gutekereza ku gukingirwa.
Umuvugizi wa OMS Tarik Jasarevic yavuze ko OMS itarimo kugira abantu inama yo kwambara agapfukamunwa.
Yongeyeho ati: "Ntabwo turimo kugira abantu inama yuko hakorwa ikingirwa ry'abantu benshi [rya rusange]. Turimo kugira abantu inama yo gukoresha inkingo mu duce turangwamo iki kiza ku matsinda y'abantu bafite ibyago byinshi cyane [byo kwandura]."
Ikigo cy'Afurika cyo kurwanya no kwirinda indwara cyavuze ko gifite "gahunda isobanutse" yo kubonera Afurika doze miliyoni 10 z'inkingo.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Nigeria bizatangira gukingira guhera mu cyumweru gitaha.
Kompanyi Bavarian Nordic ikora inkingo yo muri Denmark (Danemark) izoherereza inganda zo muri Afurika ikoranabuhanga ryayo kugira ngo urukingo rushobore kuhakorerwa, bitume umubare w'inkingo wiyongera kandi bigabanye ikiguzi, nkuko bivugwa n'ikigo cy'Afurika cyo kurwanya no kwirinda indwara.
Mu kiganiro n'abanyamakuru, umuyobozi mukuru w'ikigo cy'Afurika cyo kurwanya no kwirinda indwara, Dr Jean Kaseya, yinginze ibihugu ku kudahana Afurika bigahagarika ingendo z'abava kuri uyu mugabane.
Yagize ati: "Nsabye byeruye abafatanyabikorwa bacu kureka gutekereza ku guhagarika ingendo ku Banyafurika, ibyo bizadusubiza mu kurenganywa twagize [twakorewe] mu gihe cya Covid.
"Ubufatanye busobanuye ko ducyeneye ko mutanga ubufasha bukwiriye ku bijyanye n'ingamba z'ubuvuzi zo kurwanya indwara."













