OMS yatangaje ko ubushita bw'inkende ari ikibazo cy'ubuzima cyihutirwa cyugarije isi

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, James Gallagher na Simi Jolaoso
- Igikorwa, Umunyamakuru ku buzima no kuri siyanse n'umunyamakuru kuri Afurika
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ikiza cy'ubushita bw'inkende (mpox) kiboneka mu bice bimwe byo muri Afurika ari ikibazo cy'ubuzima rusange cyihutirwa gihangayikishije isi.
Iyi ndwara yandura cyane – mbere yari izwi nka monkeypox – imaze kwica abantu nibura 450 mu kiza cya mbere cyagaragaye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ubu imaze gukwirakwira mu bice byo muri Afurika yo hagati no muri Afurika y'uburasirazuba, ndetse abahanga muri siyanse bahangayikishijwe n'ukuntu ubwoko bushya bwayo bukwirakwira mu buryo bwihuse n'ukuntu bwica ku kigero cyo hejuru.
Umukuru wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko kuba ishobora kurushaho gukwirakwira muri Afurika no hanze y'Afurika "birahangayikishije cyane".
Yagize ati: "Igisubizo mpuzamahanga gihuriweho ni ingenzi cyane mu guhagarika iki kiza no kurokora ubuzima."
Ubushita bw'inkende bwandurira mu kwegerana, nko mu mibonano mpuzabitsina, kwegerana kw'umubiri no kuvugira cyangwa guhumekera hafi y'undi muntu.
Iyi ndwara igira ibimenyetso birimo nk'ibicurane, ibiheri ku mubiri ndetse ishobora kwica. Muri rusange abantu bane kuri buri bantu 100 bayirwaye irabica.

Hari amoko abiri y'ingenzi y'ubushita bw'inkende – Clade 1 na Clade 2.
Ikibazo cy'ubuzima rusange cyihutirwa cyabanje, cyatangajwe mu mwaka wa 2022, cyatewe n'ubwoko bwa Clade 2, muri rusange bwo bworoheje. Ariko kuri iyi nshuro, ubwoko bwica cyane bwa Clade 1 – bumaze kwica abagera ku 10% by'abarwayi bo mu biza byabanje – ni bwo burimo kwiyongera cyane.
Ahagana muri Nzeri (9) mu mwaka ushize, habayeho impinduka muri iyi virusi. Kwihindagura kw'iyo virusi kwatumye habaho ishami ry'ubwo bwoko – ryitwa Clade 1b – kugeza ubu rimaze gukwirakwira mu buryo bwihuse. Umuhanga muri siyanse umwe yavuze ko ubu bwoko bushya ari bwo "bubi cyane bubayeho kugeza ubu".
Kuva mu ntangiriro y'uyu mwaka, abantu barenga 13,700 bamaze kurwara ubushita bw'inkende muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, muri bo abantu nibura 450 bwarabishe.
Ubushita bw'inkende bumaze kugaragara mu bindi bihugu byo muri Afurika – birimo u Burundi, u Rwanda, Kenya na Centrafrique.
Byizewe ko gutangaza ko ubushita bw'inkende ari ikibazo cy'ubuzima rusange cyihutirwa kuzatuma hakorwa ubushakashatsi, gutera inkunga ibikorwa byo guhangana n'iyi ndwara, n'ishyirwaho ry'izindi ngamba mpuzamahanga z'ubuzima rusange zirimo kwihutishwa.

Dr Josie Golding, wo mu kigo Wellcome Trust gikora ubushakashatsi ku buzima cyo mu Bwongereza, yavuze ko iryo tangazwa ari "ubutumwa bukomeye". Dr Boghuma Titanji, wo kuri Kaminuza ya Emory University muri Amerika, yavuze ko icyo cyemezo "gishimangira uburemere bw'aya makuba".
Profeseri Trudie Lang, umuyobozi w'urugaga mpuzamahanga ku buzima rwo kuri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, yavuze ko icyo cyemezo ari "ingenzi kandi kiziye igihe". Ariko yongeyeho ko kwaduka kw'ubwoko bushya bw'iyi virusi gusobanuye ko hari "ibintu byinshi bitazwi bicyeneye gukemurwa".
Muri Nyakanga (7) mu mwaka wa 2022, ubwoko bworoheje cyane bwa Clade 2 bwakwirakwiriye mu bihugu hafi 100, birimo bimwe by'i Burayi no muri Aziya.
Bwakwirakwiriye mu buryo bwihuse, ndetse abantu barenga 87,000 banduye iyo virusi, naho abantu 140 ni bo batangajwe ko bishwe n'icyo kiza, nkuko bikubiye mu mibare ya OMS.
Nubwo umuntu uwo ari we wese ashobora kwandura ubushita bw'inkende, ahanini icyo kiza cyibanze mu bagabo bakorana imibonano n'abandi bagabo.
Icyo kiza cyahagaritswe binyuze mu gukingira amatsinda y'abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura.
Ku wa kabiri, abahanga muri siyanse bo mu kigo cy'Afurika cyo guhangana ndetse no kwirinda indwara batangaje ko ubushita bw'inkende ari ikibazo cy'ubuzima rusange cyihutirwa muri Afurika.
Umukuru w'icyo kigo, Jean Kaseya, yaburiye ko iki kiza kiriho ubu gishobora kurenga igaruriro niba nta ngamba z'aka kanya zifashwe zo kugihagarika.
Yagize ati: "Tugomba gutangira (gukumira) no gukaza umurego mu bikorwa byacu byo guhagarika no gukuraho iyi nkeke (ibyago)."
Amakuru y'inyongera yatawe na Alex Smith













