Perezida Kagame yahaye gasopo abibaza ko batera u Rwanda

Prezida Pauk Kagame mu nama ya World Economic Forum i Davos mu kwezi gushize

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Prezida Kagame avuga ko yiteguye kurwana nk'udafite icyo atakaza

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko yiteguye kurengera igihugu cye nk’udafite icyo atakaza mu gihe haba hari intambara ishojwe ku gihugu cye nk’uko bimaze iminsi bivugwa.

Prezida Kagame asa n’usubiza abategetsi b’u Burundi na Congo bamaze iminsi bamushinja kubangamira umutekano w’akarere, yavuze ko yahisemo kudasubiza ibyo yise ibitutsi kuko bitica.

Ubwo yatangizaga inama y’igihugu y’umushyikirano, Paul Kagame yavuze bwa mbere ku mvugo z’abakuru b’ibihugu by’u Burundi na Republika ya Demokarasi ya Congo bamaze iminsi bamushyira mu majwi ko ahungabanya umutekano w’akarere.

Mu mvugo iteruye, Perezida Kagame yavuze ko yahisemo kudasubiza icyo yise ibitutsi kuko ntacyo byamutwara.

Avuga ku ntambara igihugu cye gishobora gushorwamo na Congo ifatanije n’inshuti zayo, Bwana Kagame yavuze ko yiteguye kurwana ku gihugu cye kandi ko uzabigerageza ashobora kubyicuza.

Yagize ati: “Mu kurengera iki gihugu, mu gihe dufite ukuri, mu gihe dutewe, ntawe mbisabira uburenganzira, ntibibaho.

“Numva hari abashyushye ko ibibera mu burengerazuba no mu majyepfo ngo baba bagerageza kwegeranya bamwe mu Banyarwanda badafite uko bimereye, basakuriza hanze ngo babahinduremo abayobozi b’u Rwanda bo mu gihe kiri imbere.

“Sinzi niba ibyo bishoboka kuko bamwe bazabarambirwa babatwoherereze. Cyangwa na njye nzagenda mbizanire, mbagarure mu rugo mbereke uko bakosheje bava hano.”

"Tuzarwana nk’abadafite icyo batakaza"

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Bwana Paul Kagame yavuze no ku cyo yavuze ko ari imvugo z’u Rwanda zikomeje kwihembera mu karere.

Yavuze ko hariho umugambi wo kwibasira abo mu bwoko bw’abatutsi kandi ko hari igisa n’umugambi wo kubahindira mu Rwanda bitirirwa ko ari cyo gihugu cyabo cy’inkomoko.

Paul Kagame yavuze ko ibiba mu burasirazuba bwa Congo bisa n’ibyibutsa ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 30 ishize.

Gusa ngo mu gihe hagira ushaka gutuma igihugu cye gisubira mu mateka asharira cyanyuzemo, ngo yiteguye kwirwanaho yivuye inyuma.

Yavuze ati: “Nta bihe bibi tuzanyuramo nk’ibyo twabayemo mu myaka 30 ishize. Bivuze ko niba hari utumye dutekereza nk’aho twasubiye muri ibyo bihe, tuzarwana nk’abadafite icyo batakaza. Kandi hari uzabyishyura.

“Ntabwo nigeze nsubiza ibitutsi bituruka mu majyepfo no mu burengerazuba kuko byo bitica ariko hari icyo bazigishwa n’ibihe. Bazabona ko bakoze ikosa rikomeye”.

Imvugo ya Perezida Kagame ije ikurikira itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda ryinubira amagambo umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse kuvugira i Kinshasa.

Amagambo ya Ndayishimiye, iri tangazo ryise rutwitsi, ngo agamije guca ibice mu Banyarwanda no kuburizamo ingufu zakoreshwaga mu gushakisha umutekano mu karere.