Umunyarwenya Trevor Noah yasezeye mu kiganiro ‘The Daily Show’

Ahavuye isanamu, The Daily SHOW
Umunyarwenya Trevor Noah yatangaje ko asezeye ku kuyobora ikiganiro gikunzwe cyane The Daily Show.
Noah yavuze ko “yuzuye ishimwe ku rugendo” yagize ariko ko hari “urundi ruhande rw’ubuzima bwanjye nshaka gukomeza gukoraho”.
Uyu mugabo w’imyaka 38 yayoboye iki kiganiro cy’amakuru mu buryo busekeje kuva mu 2015 asimbuye Jon Stewart.
Yavuze ko igihe cyo kugenda kwe kizatangazwa nyuma, ko hagati aho aba akomeje kuyobora iki kiganiro.
Noah yatangiriye akazi ke iwabo muri Africa y’Epfo, asohora amashusho y’inkuru zisekeje anayobora ikiganiro cya nijoro kuri televiziyo yaho mbere yo kwimukira muri Amerika mu 2011.
Ubwo yahabwaga akazi ko kuyobora ikiganiro Daily Show cya Comedy Central network yari ataramenyekana cyane, ariko kuva ubwo yaje kwamamara ku isi ndetse atwara ibihembo bitandukanye bya televiziyo.
Kuwa kane nijoro asoza ikiganiro cye nibwo yatangaje aya makuru, bituma abari bakurikiye ikiganiro bahibereye batangara cyane.
Yashimiye abatunganya iki kiganiro n’abakunzi bacyo bahoraho ku “imyaka irindwi y’ibyiza”.
Ati: “Ndibuka bwa mbere dutangira…benshi ntabwo baduhaga icyizere. Kumpa aka kazi byari ibintu by’ubusazi bakoze. Ndacyibaza ko yari amahitamo asekeje, uyu munyafurika utazwi.
“Ndumva nuzuye gushima kubera uru rugendo. Nta gushidikanya rwari rwiza. Ni ikintu ntari niteze.”
Yavuze ko nyuma y’ibintu byose byabaye mu gihe yayoboraga iki kiganiro – harimo ubutegetsi bwa Donald Trump n’icyorezo cya Covid – yanzuye ko “igihe cyanjye kirangiye, ariko mu buryo bwiza cyane”.
Ati: “Nakunze kuyobora iki kiganiro, byabaye kimwe mu bizamini byankomereye kurusha ibindi, cyabaye kimwe mu byishimo biruta ibindi nagize. Ariko nyuma y’imyaka irindwi, ndumva aricyo gihe.
“Nabonye ko hari ikindi gice cy’ubuzima bwanjye nshaka gukomeza gukoraho.
“Nkumbuye kwiga izindi ndimi, nkumbuye kujya mu bindi bihugu nkahakora ibiganiro. Nkumbuye rwose kujya ahantu hose nkakora ibintu byose.
“Ndashimira cyane abampaye akazi bizeye uyu munyarwenya utari uzwi kuri uru ruhande rw’isi.
“Sinigeze ndota ko naba ndi hano. Naje nk’utembera, ariko icyakurikiyeho ni uko bampaye imfunguzo.
“Icyo navuga gusa ni murakoze cyane.”










