Umubyeyi wa Osama Bin Laden yavuze ku nshuro ya mbere ukuntu umuhungu we yabyirutse

Ahavuye isanamu, Getty Images
Mu kiganiro cya mbere n'abanyamakuru, nyina wa Ousama Bin Laden, yerekanye neza ukuntu umuhungu we yari umwana w'intore.
Avuga ko yononywe mu mutwe n'intagondwa, amaze kugera muri Kaminuza.
Ibyo Alia Ghanem, yabiganiriye umumenyamakuru w'ikinyamakuru The Guardian, wamusanze iwe mu mujyi wa Jeddah, muri Arabiya Saudite.
Alia Ghanem yavuze ku bijyanye no mu bwana bw'umuhungu we.
Yavuze ko yakundaga kwiga, kandi yari azi ubwenge mu ishuri.
Ariko yabwiye ikinyamakuru the Guardian ko Bin Laden yatangiye guhinduka ageze mu myaka 20 y'amavuko.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ngo yahindutse undi muntu amaze kugwa mucyo nyina yita agatsiko ubwo yari muri kaminuza yo mujyi wa Saudi i Jeddah.
Yongeraho ko yahoraga amuburira kwitandukanya nako.
Hakekwa ko Bin Laden ariwe wateguye igitero cyo ku italiki ya 1/09/2001 muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ndetse n'ibyagabwe ahandi.
Ariko umubyeyi we avuga ko atigeze amubwira ibyo yakoraga kubera ko yakundaga nyina cyane.
Nta marangamutima yagaragaje yo kwicuza ku bantu umuhungu wishe.










