'Rimwe na rimwe ugomba kunywa umuti': Trump yashimangiye imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Bernd Debusmann Jr muri Air Force One na Jack Burgess i London
- Igikorwa, BBC News
Perezida w'Amerika Donald Trump yashimangiye imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika yateje impagarara ku masoko y'imari n'imigabane ku isi, avuga ko "rimwe na rimwe ugomba kunywa umuti kugira ngo ugire ikintu ukosora".
Aganira n'abanyamakuru ku cyumweru mu ndege Air Force One ya perezida w'Amerika, yavuze ko imirimo n'ishoramari bizagaruka muri Amerika bitume "ikungahara mu buryo butigeze bubaho mbere".
Abategetsi bo ku rwego rwo hejuru mu butegetsi bwa Trump bashimangiye ko iyo misoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu - yatangajwe mu cyumweru gishize - izashyirwa mu bikorwa nkuko biteganyijwe, bapfobya ubwoba bwuko hashobora kubaho ihungabana ry'ubukungu.
Nyuma y'amasaha Trump avuze ibyo, amasoko y'imari n'imigabane yo muri Aziya yaguye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Isoko ry'imari n'imigabane rya Nikkei 225 ryo mu Buyapani ryagabanutseho 7.8%, naho isoko ry'imari n'imigabane rya Hang Seng ryo muri Hong Kong ritakaza agaciro karenga 12%.
Ku wa gatanu, amasoko yose atatu y'imari n'imigabane akomeye muri Amerika yagabanutse ku gipimo kirenga 5%.
Ni mu gihe isoko ry'imari n'imigabane rya S&P 500 rigenzura uko kompanyi 500 zitwara ku isoko ry'imari n'imigabane muri Amerika ryo ryagabanutseho hafi 6%, mu cyabaye icyumweru cya mbere kibi cyane kibayeho ku isoko ry'imari n'imigabane muri Amerika guhera mu mwaka wa 2020.
Isoko ry'imari n'imigabane ryo muri Arabia Saoudite - rirema ku cyumweru - ryaremuye rigabanutseho hafi 7%. Icyo ni cyo gihombo cya mbere kinini cyane rigize ku munsi kuva icyorezo cya Covid cyakwaduka, nkuko ibitangazamakuru bya leta byabitangaje.
Kompanyi rutura JP Morgan yo muri Amerika itanga serivisi z'imari na banki yahanuye ko hari ibyago bigera kuri 60% byuko hashobora kubaho ihungabana ry'ubukungu bw'Amerika n'ihungabana ry'ubukungu bw'isi, nyuma yuko Trump atangaje iyo misoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika.

Ahavuye isanamu, Reuters
Avugira muri Air Force One mu rugendo rusubira i Washington DC, Trump yavuze ko ibihugu by'i Burayi n'ibyo muri Aziya birimo "kwifuza cyane kugirana amasezerano" n'Amerika.
Yanahanganye n'umunyamakuru wari ubajije ikibazo ku baguzi bo muri Amerika n'"ikigero cy'ingaruka" bizabagiraho, mu gihe ubwoba burimo kwiyongera ko ibiciro bizatumbagira ndetse n'isoko rigahungabana.
Yabwiye uwo munyamakuru ati: "Ndatekereza ko ikibazo cyawe kirimo ubucucu bwinshi.
"Nta kintu na kimwe nshaka ko kijya hasi. Ariko rimwe na rimwe ugomba kunywa umuti kugira ngo ugire ikintu ukosora."
Mbere yaho ku cyumweru, mu rukurikirane rw'ibiganiro byo kuri televiziyo, abategetsi bo ku rwego rwo hejuru mu butegetsi bwa Trump bapfobeje kugwa kw'amasoko y'imari n'imigabane guherutse kubaho.
Minisitiri w'imari w'Amerika Scott Bessent yavugiye mu kiganiro 'Meet the Press' cyo kuri NBC ko "nta mpamvu" ihari yo kwitega ko iyi misoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika izateza ihungabana ry'ubukungu.
Yongeyeho ati: "Ubu ni uburyo bwo gushyira ibintu ku murongo."
Bessent yanavuze ko Trump "yashyizeho imbaraga nyinshi kuri we ubwe, ndetse ibihugu birenga 50 byegereye ubutegetsi [bwacu] ku bijyanye no kugabanya inzitizi z'ubucuruzi zidashingiye ku misoro yo ku bicuruzwa byinjira mu gihugu, kugabanya imisoro yabyo ku bicuruzwa byinjira mu gihugu, [no] kureka guhindagura agaciro k'ifaranga".
Hagati aho, Minisitiri w'ubucuruzi w'Amerika Howard Lutnick yabwiye igitangazamakuru CBS News ko umusoro "fatizo" wa 10% ku bicuruzwa byose byinjira muri Amerika, watangiye gukurikizwa ku wa gatandatu, rwose "uzagumaho iminsi n'ibyumweru".
Minisitiri Lutnick yongeyeho ko imisoro myinshi kurushaho yo kwihimura yo ku bicuruzwa byinjira mu gihugu ikiri kuri gahunda.
Imisoro myinshi kurushaho ku bicuruzwa byinjira muri Amerika bivuye mu bihugu bigera hafi kuri 60, byiswe "abakoze ibyaha bikomeye kurusha abandi", iteganyijwe gutangira gukurikizwa ku wa gatatu, ku itariki ya 9 Mata (4) uyu mwaka.
Abajijwe kuri iyi misoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu, Lutnick yavuze ko iri mu nzira. Yagize ati: "[Trump] Yarabitangaje kandi ntiyari arimo gukina."
Lutnick yanashyigikiye imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika bivuye mu birwa (amazinga mu Kirundi) bibiri bito cyane byo ku mpera y'epfo y'isi yitwa Antaragitika (Antarctica), bituwe gusa n'inyoni nini zitwa 'penguins' (pingouins) ziba mu nyanja.
Yavuze ko ibyo birwa byashyiriweho imisoro mu rwego kwo kuziba "ibyuho" ku bihugu nk'Ubushinwa kugira ngo bitahanyuza ibicuruzwa.
'Isi uko twari tuyizi yarangiye' – Sir Keir Starmer
Ahandi ku isi, mu mpera y'icyumweru gishize Endoneziya (Indonesia) na Taiwan byavuze ko bitazashyiraho imisoro yo kwihorera ku bicuruzwa biva muri Amerika, nyuma yuko Amerika itangaje umusoro wa 32% ku bicuruzwa byose bivuye muri buri kimwe muri ibyo bihugu byombi.
Perezida wa Vietnam Tô Lâm yasabye Trump gutinzaho "nibura iminsi 45" umusoro wa 46% ku bicuruzwa Vietnam yohereza muri Amerika, nkuko bikubiye mu ibaruwa yabonwe n'ibiro ntaramakuru AFP n'ikinyamakuru the New York Times.
Ariko ku wa gatanu Ubushinwa bwatangaje ko buzashyiraho umusoro wa 34% ku bicuruzwa byose byinjira mu gihugu bivuye muri Amerika, guhera ku wa kane, ku itariki ya 10 Mata.
Ku wa gatandatu, Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Sir Keir Starmer yaburiye ko "isi uko twari tuyizi yagiye [yarangiye]".
Starmer yavuze ko leta y'Ubwongereza izakomeza guharanira kugera ku masezerano y'ubukungu n'Amerika mu kwirinda imwe mu misoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika.
Umuvugizi w'ibiro bya minisitiri w'intebe yongeyeho ko Starmer na Minisitiri w'intebe mushya wa Canada Mark Carney, mu kiganiro kuri telefone bemeranyije ko "intambara isesuye y'ubucuruzi nta n'umwe uyungukiramo".
Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yitezwe guhura na Trump i Washington DC bakaganira ku bucuruzi.
Ubwo yiteguraga kurira indege yerekeza muri Amerika, Netanyahu yabwiye abanyamakuru ko agiye kuba "umutegetsi wa mbere wo mu mahanga uhuye na Trump" nyuma y'itangazwa ry'imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira muri Amerika.
Yavuze ko ibi bigaragaza "umushyikirano wacu bwite n'umushyikirano hagati y'ibihugu byacu w'ingenzi cyane muri iki gihe".

Ahavuye isanamu, Reuters
Mu mpera y'icyumweru gishize, mu mijyi itandukanye yo muri Amerika habaye imyigaragambyo yo kwamagana Trump. Ni yo ya mbere ikomeye cyane yo ku rwego rw'igihugu ibayeho yo kwamagana Trump kuva yagera ku butegetsi muri Mutarama (1) uyu mwaka.
Abantu babarirwa mu bihumbi amagana barayitabiriye mu mijyi nka Boston, Chicago, Los Angeles, New York n'i Washington DC.
Abigaragambya binubiye gahunda ya Trump, ku bibazo bitandukanye birimo nk'imibereho n'ubukungu.













