Abavandimwe babiri umwe yashinje undi ashinjura Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya Jenoside

Béatrice Munyenyezi ari mu rukiko muri uyu mwaka arimo kuganira n'umwunganizi we mu mategeko Me Félécien Gashema
Insiguro y'isanamu, Béatrice Munyenyezi ari mu rukiko muri uyu mwaka arimo kuganira n'umwunganizi we mu mategeko Me Félécien Gashema
    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango

Kuri uyu wa kabiri, Urukiko mu Rwanda rwakomeje kumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Béatrice Munyenyezi, mu bumviswe harimo abagore babiri b'abavandimwe umwe ushinja uregwa uruhare muri jenoside undi amushinjura ko nta ruhare yayigizemo.

Uwumviswe bwa mbere muri aba bavandimwe yatanze ubuhamya bwe ijwi rye ryahinduwe kandi atagaragara mu rukiko mu kumurindira umwirondoro.

Yabwiye urukiko ko ari ku mpamvu z'umutekano we ngo kuko ubuhamya yatanze mu rukiko rwa mbere ashinja Munyenyezi bwamugizeho ingaruka.

Uru rubanza rurimo kubera mu rugereko rw'urukiko rukuru i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda nyuma y'uko Munyenyezi ajuririye igihano cy'igifungo cya burundu yakatiwe umwaka ushize ahamijwe ibyaha bya jenoside no gusambanya abagore ku gahato mu 1994.

Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta Z'unze ubumwe z'Amerika muri 2021 ngo aburane ku byaha bya jenoside - ibyaha we ahakana.

Uriya mutangabuhamya wumviswe bwa mbere muri bariya bavandimwe yavuze ko azi Munyenyezi kuri bariyeri yo ku cyahoze ari Hoteli Ihuriro yari iya nyirabukwe wa Munyenyezi ariwe Pauline Niyaramasuhuko wari Ministri w'umuryango mu gihe cya jenoside mu 1994.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko yanyuze kuri iyo bariyeri atwawe na muramu we (umugabo wa mukuru we) washakaga kumuhungisha ngo amujyane mu gihugu cy'u Burundi, ko yabonye Munyenyezi ngo bitaga 'Komando' yambaye imyenda ya gisirikare, afite imbunda kandi yaka ibyangombwa.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Abwira urukiko ngo "Munyenyezi yanyatse ibyangombwa sinabimuha kuko nta ndangamuntu njye nari mfite", nk'uko BBC ibikesha bamwe mu banyamakuru bari mu rukiko.

Uyu yavuze ko nyuma kuri iyo bariyeri haje abanyeshuri, abahungu n'abakobwa, Munyenyezi agategeka ko abakobwa bajyanwa gusambanyirizwa ku gahato mu cyumba cyo hasi cya Hotel Ihuriro, naho abahungu bakajya kubica.

Uwo mutangabuhamya yabwiye Urukiko ko kwa mukuru we habaye ibyago abantu bagatabara barimo nyirabukwe wa Munyenyezi n'umugabo wa Munyenyezi ariwe Shalom Ntahobari ariko ko Munyenyezi atahageze.

Undi wumviswe ni umugore w'imyaka 68 watanze ubuhamya bwe imbonankubone mu rukiko,akaba ari mukuru w'uwarumaze gutanga ubuhamya bushinja Munyenyezi.

Yabwiye Urukiko ko uwo murumuna we yabaye iwe yihishe atwite inda nkuru kandi adasohoka kubera impungenge z'uko yashoboraga kwicwa.

Avuga ko yamuhishe igihe cy'amezi atatu akahavanwa n'Inkotanyi ubwo zafataga ako gace.

Yavuze ko uyu murumuna we ushinja Munyenyezi yari yihishe iwe atiyigeze asohoka, bityo atumva uko yabonye ibyo ashinja uregwa. Yongeraho ko na we ubwe atigeze abona Munyenyezi mu bikorwa bya jenoside.

Yavuze ko yamenye Munyenyezi kuko yamutahiye ubukwe. Yagize ati: "Umugabo wanjye yakoraga muri Kaminuza y'u Rwanda ari naho Shalom Ntahobari (umugabo wa Munyenyezi yigaga)."

Ku byago byabaye iwe, yabwiye urukiko ko mu kwezi kwa Gicurasi (5) mu 1994 yapfushije umwana ariko ashyingurwa n'abantu bane(4) gusa, ngo yanze gutabaza kugira ngo abantu batamenya ko ahishe abantu iwe.

Avuguruza ibyavuzwe na murumuna we, yavuze ko mu bamutabaye abo mu muryango Béatrice Munyenyezi yashatsemo batari barimo.

Ubwo buhamya bw'abo bombi bwatumye Umucamanza, abyibwirije afata icyemezo cyo kubahata ibibazo bombi icyarimwe, ibi bituma urubanza rukomereza mu muhezo.

Urubanza ruzakomeza kuwa kane.