Germain Musonera yaburanye mu muhezo mu iburanisha ry'ibanze

Germain Musonera mw'ishati y'ubururu n'agakofero mu mabara ya FPR afashe n'amabendera ya FPR mu kubamfu, mu kuryo afashe micro

Ahavuye isanamu, RPF-INKOTANYI

Insiguro y'isanamu, Germain Musonera yari yatowe kuba umudepite wa FPR mu matora yo mu mwaka ushize

Urukiko rw'ibanze rwa Kiyumba mu ntara y'Amajyepfo rwategetse ko iburanisha ribanza mu rubanza rwa Germain Musonera ribera mu muhezo kugira hasuzumwe uburyo bwo kurinda umutekano w'abatangabuhamya.

Ni icyemezo cyafashwe bisabwe n'ubushinjacyaha busanga hari impungenge ko bamwe mu batangabuhamya bashobora kugirwaho ingaruka n'ubuhamya batanze.

Cyafashwe nyuma y'impaka ndende, abunganira uregwa bavuga ko batabonye dosiye yose y'ibirego.

Germain Musonera yari umuyoboke ukomeye w'ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, FPR, ndetse akaba yari ku rutonde rw'abadepite batororewe kwinjira mu nteko ishingamategeka mu matora yabaye mu mwaka ushize.

Ariko yaje gutabwa muri yombi muri Kanama (ukwezi kwa munani) mbere y'umuhango wo kurahira nyuma yo kuregwa ibyaha bya jenoside.

Mu cyumba cy'urukiko cyarimo abantu benshi cyane bigaragara ko ari abakomoka muri aka gace, umushinjacyaha yasabye umucamanza ko habaho iburanisha ry'ibanze kandi rikozwe mu muhezo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko busaba ibi kubera inyungu z'umutekano w'abatangabuhamya.

Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko hariho impungenge z'uko bamwe mu batangabuhamya bahura n'ingaruka ziturutse ku buhamya batanze muri uru rubanza.

Bwaba ubushinjacyaha ndetse n'uruhande ruhagarariye uregwa bahurizaga ku ihame ry'uko umutekano w'abatangabuhamya ari ngombwa, ariko bamara amasaha asaga abiri batarashobora kumvikana ku buryo byakorwamo.

Abanyamategeko Janvier Ndaruhutse na Salton Munyaneza bunganira Musonera babwiye urukiko ko batabonye dosiye yose y'ibirego, bityo ko bigoye kuba bagira icyo bavuga muri iri buranisha ribanza.

Gusa uruhande rw'ubushinjacyaha ndetse n'umunyamategeko wa Ibuka, umuryango uhagarariye abaregera indishyi, bo bavuze ko iri buranisha ry'ibanze ridakenewemo ibisobanuro by'uruhande ruregwa kuko havugwa gusa ku mpamvu z'iburanisha ribereye mu muhezo kubera umutekano w'abatangabuhamya.

Musonera aregwa iki?

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Umucamanza yaje kwanzura ko abari mu rukiko bose basohoka hagasigara gusa ababuranyi kuko yari amaze kwemera ko iburanisha ry'ibanze ribaho kandi rikabera mu muhezo.

Nyuma y'iri buranisha rya none hazakurikiraho kuburanisha uru rubanza ariko noneho ruhereye mu mizi yarwo.

Ubwo yaburanaga ifungwa ry'agateganyo, ubushinjacyaha bwavuze ko Musonera yabaye umuyobozi w'urubyiruko muri komini ya Nyabikenke akomokamo.

Ngo yagize uruhare mu gutanga imbunda zakoreshejwe mu kwica abatutsi mu gihe cya jenoside Kandi ko na we yari yitwaje imbunda ubwo jenoside yabaga .

Germain Musonera wari ku rutonde rw'abadepite ba FPR bagombaga kwinjira mu nteko ishingamategeko yatawe muri yombi mbere gato y'umuhango wo kurahira.

Imbere y'umucamanza, Musonera yahakanye ibyaha bya jenoside akurikiranyweho.

Avuga ko yari umuyoboke ukomeye wa FPF ndetse akaba yaranabaye mu myanya ikomeye yashyizwemo n'ishyaka.

Kuri we ngo icyo cyizere cyose cyatewe n'uko nta kibi yakoze.

Musonera yongeyeho ko yabonye amahirwe menshi yo kujya hanze y'igihugu ku mpamvu z'akazi ariko akaba yaragarutse mu gihugu kubera ko ntacyo yishinjaga.

Musonera yavuze ko nta bubasha yari afite mu gihe cya jenoside kuko yari umunyeshuri, agahakana ko nta nshingano yari afite ku rubyiruko muri icyo gihe.

Mu iburanisha rya none havuzwemo n'umuryango Ibuka ihagarariye abarokotse jenoside, iregera indishyi mu izina ryabo.

Nta cyavuzwe kuri izi ndishyi kuko uru rubanza rutaratangira mu mizi.