Ukraine: Zelensky yasabye ko Uburusiya buhabwa 'igihano gikwiye'
James FitzGerald
BBC News

Ahavuye isanamu, United Nations
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yabwiye inteko rusange y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) ko Uburusiya bugomba guhabwa "igihano gikwiye" kubera gutera igihugu cye.
Mu butumwa bwa videwo bwari bwafashwe amashusho mbere yuko butangazwa (butari 'live'), Zelensky yasabye ko hashyirwaho urukiko rwihariye ku ntambara yo muri Ukraine.
Yanasobanuye, ingingo ku yindi, ibyo avuga ko ari ibyaha byo mu ntambara byakozwe n'Uburusiya.
Yanatangaje icyo yise "ihinamvugo" (formula/formule) cyangwa uburyo amahoro yagerwaho, burimo kongera ubufasha bwa gisirikare no guhana Uburusiya ku rwego rw'isi.
Ijambo rye hari benshi barihagurukiye mu nteko ya ONU mu rwego rwo kuriha icyubahiro.
Mu magambo yo mu ntangiriro, Zelensky yashinje Uburusiya guteza "umuhengeri [imidugararo] mubi cyane" kubera "intambara itemewe n'amategeko".
Yavuze iryo jambo rye ku wa gatatu, ari na wo munsi Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yahamagaje inkeragutabara (abasirikare bari barasezerewe mu kazi) 300,000 ngo zitabire akazi.
Icyo cyemezo cya Putin cyatumye hahita haba imyigaragambyo, idakunze kubaho, mu mihanda yo mu Burusiya.
Zelensky yavuze ko icyo cyemezo cyagaragaje ko 'umwanzi' atari uwo kwizerwa ku bijyanye n'ibiganiro by'amahoro.
Yamaganye gahunda iherutse gutangazwa n'Uburusiya mu turere bwigaruriye muri Ukraine, yo gukoresha amatora ya kamarampaka (referendum) yo kuba twakwinjira mu butaka bw'Uburusiya.
Ku wa kabiri, iyo gahunda y'Uburusiya yamaganywe n'abategetsi bo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) muri iyi nteko rusange ya ONU.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Zelensky yavuze ko gushyiraho urukiko rwihariye byafasha mu kuryoza Uburusiya kwiba ubutaka bwa Ukraine no kwica abantu babarirwa mu bihumbi.
Yavuze ku mva nshya 445 zatahuwe mu mujyi wa Izyum uri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ukraine.
Uwo mujyi uherutse kwisubizwa n'abasirikare b'iki gihugu bawambuye abasirikare b'Uburusiya, mu gitero kigari (kinini) cya Ukraine cyo kwigaranzura Uburusiya.
Zelensky yavuze mu buryo burambuye ku birego by'ibyaha byo mu ntambara muri uwo mujyi, harimo n'icyaha cyo mu ntambara cyakorewe umugabo bivugwa ko yashahuwe (yakuweho ubugabo) akanicwa.
Yabajije ati: "Kuki igisirikare cy'Uburusiya cyatwawe cyane no gushahura?"

Ahavuye isanamu, Reuters
Ijambo "igihano" ryagarutse inshuro 15 mu ijambo rya Zelensky, ndetse ni ikintu cya mbere mu bintu bitanu ntakuka yavuze ko ari ngombwa kugira ngo amahoro agerweho.
Yavuze ko Uburusiya bugomba kwirengera ingaruka z'ubushotoranyi bwabwo, binyuze mu kongera ibihano bwafatiwe ndetse na ONU ikabwambura inshingano ikomeye bufite nk'umunyamuryango uhoraho mu kanama k'umutekano.
Yanasabye ko ubuzima bw'abaturage ba Ukraine burindwa, anasaba ko imipaka y'iki gihugu yemewe ku rwego mpuzamahanga, yubahwa (itavogerwa).
Ku kintu cya kane n'icya gatanu ntakuka, yasabye ko Ukraine igira ibindi bishya yizezwa mu rwego rw'umutekano, anasaba ko isi ishyira hamwe mu kwamagana ubushotoranyi bwa gisirikare bw'Uburusiya.
Nyuma yaho kuri uwo munsi wo ku wa gatatu, umukuru w'ububanyi n'amahanga mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE), Josep Borrell, yavuze ko ibihugu byo muri EU byemeranyijwe ku gufatira Uburusiya ibindi bihano.
Borrell yabwiye abanyamakuru ko ibindi bihano bizibasira Abarusiya bamwe ndetse n'inzego z'ubukungu z'icyo gihugu.
Zelensky, muri iyo videwo wari wambaye umupira w'amaboko magufi w'ibara ry'icyatsi kibisi akunze kuba yambaye, yashimiye ibihugu 101 byo muri ONU byatoye bimwemerera ko ageza ijambo ku nteko rusange mu buryo bwa videwo aho kugira ngo ahaze we ubwe.
Yanenze ibihugu birindwi, birimo n'Uburusiya, byatoye bimwangira kuvuga ijambo mu buryo bwa videwo, ananenga ibihugu bikomeje kutagaragaza uruhande biriho muri iyi ntambara.
Nubwo Zelensky yumvikanishije ko Uburusiya atari ubwo kwizerwa ku biganiro, ku wa gatatu ibi bihugu byombi byahanye imfungwa zo mu ntambara.
Abarwanyi 215 basubijwe ku ruhande rwa Ukraine, barimo n'abanyamahanga 10.
Ni mu gihe Uburusiya bwakiriye abasirikare 55 babwo, hamwe n'umunyapolitiki w'Umunya-Ukraine ushyigikiye Uburusiya, Viktor Medvedchuk, uregwa ubugambanyi muri Ukraine.










